
Abaturage bagiye ku murongo ari benshi bifuza kugaragaza impamvu bashaka ko ingingo y’101 yahinduka I Karago
Kabano Innocent, wabaye impunzi muri Congo avuga ko nk’uwabaye impunzi hanze, iyo arebye u Rwanda arubona nk’utangiye irindi juru. Yongeraho ko yifuriza abanyarwanda kwitegura kuzajya mu ijuru ry’Imana ndetse Perezida Kagame abarangaje imbere.
Ubusanzwe Kabano Innocent, atuye mu kagari ka Busoro ho mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu. Avuga ko yavutse ari impunzi muri Congo,akavutswa uburenganzira kuko nk’impunzi nta jambo bari bafite.
Kuva yagera mu rwamubyaye agahabwa uburenganzira bwose, ngo afata u Rwanda nk’ijuru kandi akararikira abaturage kwitegura kuzajya mu ijuru rindi juru Imana yateguye bayobowe na Kagame.
Innocent,ashimira Perezida Kagame ko ari umuyobozi mwiza kandi akamushimira ko yatekereje kubacyura nk’impunzi. Ati “turamuvuga ibigwi mutwihanganire”.
Yaduhaye umutekano,yaduhaye ijambo tutararigiraga kuko ubutaka twabagaho muri Congo bwitwaga ubwa ba sogokuru. Ariko uyu munsi,ndi ku butaka bw’abanyarwanda,ndi Umunyarwanda, nujuje Ubunyarwanda,mfite ibyangombwa by’u Rwanda ntawe umpagarika,mfite indangamuntu,nta kizinga mfite mu nzira”.
Yongeraho ko ngo ubundi iyo wagendaga bakubuzaga uburenganzira bwawe,ibyawe bakabirya nta mpamvu ariko ubungubu ngo ibyo n’ibyo yoroye,biri mu mutekano usesuye.
Akomeza agira ati “reka tumuvuge yaduhaye Girinka,yaciye nyakatsi,yubakiye abatishoboye,yaduciriye n’amaterasi.Nagume ku rugamba nagumye atuyobore,nicyo twamutoreye”.
Yongeraho ko Kagame ari umusaza mwiza kuko yabahaye inzuri,abashaka gutwara nyinshi akazibagabaniriza,aringaniza abanyarwanda nk’uko banganya ubunyarwanda.
Yashoje agira ati “nta wundi twatora. Abantu batabaye hanze bagira amahirwe. Twebwe twabaye hanze,iyo turi hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ,twumva dutangiye irindi juru.
Ni ukuvuga ngo dushigaje rimwe, mwitegure tuzajyaneyo nawe . Akunda abanyarwanda,arizera,nta marangamutima agira,ubonye buruse ajya hanze,uyibonye mu gihugu yiga I Butare cyangwa I Kigali,ntacyo atadukorera.”
Yongeyeho ko ngo “Uhaze akandagira mu bugi”. Agira ati “iryo tegeko nitwe twaritoye,twifuza ko ryahinduka,bishobotse akatuyobora iteka ryose”.
Abaturage bo mu murenge wa Karago bakaba bitabiriye kugaragaza impamvu basaba ko ingingo y’101 yahinduka.
Umutekano usesuye,iterambere rirambye ,kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ubutaka bwa Nyabihu, bakaba bakunze kubigarukaho nka bimwe muri byinshi Kagame amaze kubagezaho bituma bifuza ko yagumya kubayobora.