Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, yasabye abitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 tariki ya 04/07/2015, ko ibyakozwe ari byinshi kandi byiza, ariko ko nanone bakwiye kujya bafata aka kanya bakibuka abitanze bakemera ku mena amaraso yabo.
Ati “uyu mwanya utebere uwo kwibuka bariya bemeye bagatanga ubuzima bwabo, bakamena amaraso igihugu tukaba tubona aho kigeze, kuko iyo batitanga, ntituba twishimye gutya”.
Minisitiri Ndimubanzi, akaba yashimye abatuye akarere ka Ruhango, aho bageze biyubaka nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe, abasaba ko bakomereza aho bagateza imbere igihugu, icyerekezo 2020 bakazakigeramo bari mu rundi rwego.
Uyu muyobozi ushinzwe akarere ka Ruhango muri Guverinoma, yasabye buri munyarwanda wese kurangwa no kwihesha agaciro, baharanira kwigira bagateza imbere aho batuye. Kuko ngo urugamba rw’amasasu rwarangiye, ubu bakaba bari mu rugamba twitera mbere.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, akaba yashimiye cyane ingabo zari iza FPR, zitanze zikabohora igihugu, abanyarwanda bose bakaba barangwa n’umunezero.
Umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu karere ka Ruhango ku nshuro ya 21, witabiriwe n’abantuy benshi biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri, ukaba wabereye mu mudugudu wa Nyarusange ya mbere, akagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango.
Bamwe mu baturage bagiye batanga ubuhamya, bahamije ko nyuma y’imyaka 21 bamaze kwibohora cyane cyane ubukene, ubu bakaba barangajwe n’iterambere, bagashimira umukuru w’igihugu warangaje imbere abanyarwanda bitanze bakabohora igihugu.