Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamasheke: Abafatanyabikorwa b’akarere barasaba kubona ibikorwa biri mu mihigo hakiri kare

$
0
0

Abafatanyabikorwa b’akarere barasaba kubona ibikorwa biri mu mihigo hakiri kare

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke bagize ihuriro ryirwa JADF, barasaba akarere kujya gakora ibikorwa by’imihigo bikabohererezwa hakiri kare bakareba ahakanewe ubufasha bwabo hakiri kare kugira ngo ibikorwa bakorera hamwe nk’abafite intego zo guteza imbere akarere, bikomeze bitere imbere.

Ibi babisabye mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa kane tariki ya 02 Nyakanga 2015 ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke.

Abafatanyabikorwa b’akarere barasaba kubona ibikorwa biri mu mihigo hakiri kare

Robert Nzacahinyeretse umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere avuga ko bikwiye ko bamenya hakiri kare ibikorwa akarere kazakora, bakamenya ibikwiye kunozwa ndetse n’ibikwiye guhindurwa bityo buri mufatanyabikorwa akisanga mu bikorwa by’akarere abifata nk’ibye.

Yagize ati “ni byiza ko ibikorwa biri mu mihigo abafatanyabikorwa babimenya hakiri kare, ibikwiye kunozwa bigakosorwa, ibi kandi bizafasha kugira ngo buri wese atange umusanzu ukwiye no kunoza ibyo akora nk’ubyikorera”.

Elie Musabyimana umwe mu bitabiriye iyi nama ahagarariye RDB, avuga ko guhuza abafatanyabikorwa nk’uku bituma bahuriza hamwe umurongo bityo bya bikorwa bakora bikagera ku muturage binoze kandi vuba.

Agira ati “twese dukorera abaturage iyo duhuje umurongo bigera ku muturage ku buryo bworoshye, abafatanyabikorwa bagafasha mu kwesa imihigo bityo umuturage akiteza imbere”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, yasabye abafatanyabikorwa b’akarere kugumya gushyiramo imbaraga zishoboka kugira ngo akarere kagumye gutera imbere, abasaba kutarebera mu gihe babona hari ibitanoze mu karere, abemerera ko ibikorwa by’akarere bikwiye kubagereraho ku gihe.

Yagize ati “byaba bibabaje hari igikorwa cy’akarere cyadindira kandi muhari  haba hari ibyihutirwa karere kadashoboye mukaba aba mbere mu kugafasha , ni yo mpamvu natwe twifuza ko ibikorwa by’akarere byabageraho hakiri kare mukabimenya bityo mugafata iya mbere kugira ngo bigerweho”.

Uru rwego rw’abafatanyabikorwa b’akarere ruhuza imiryango itegamiye kuri leta, ibigo bya leta ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu mirenge ndetse n’abo ku rwego rw’akarere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles