Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere mu by’inganda (NIRDA) cyahoze kitwa IRST, kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2015 cyibutse abari abakozi bacyo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’iki kigo Dr Joseph Mungarurire yavuze ibigwi bya buri mukozi wese wakoreraga IRST wazize jenoside, avuga ko bose bari abakozi b’intangarugero.
Yavuze ko kuba barishwe iki kigo ngo cyahombye bikomeye, ariko cyane cyane igihugu kikaba aricyo cyahahombeye cyane.
Ati:”Aba bakozi bose ndabazi twarakoranye igihe kinini, nyuma y’aho biciwe hari serivisi zitagikora muri iki kigo, kubera ko zabuze abazikoramo babisobanukiwe, ubu turacyabashakisha”.
Uyu muyobozi ariko yavuze ko ababazwa cyane na bamwe mu bakozi b’iki kigo bari barize iby’ubuganga bakanasezerana kurinda ubuzima ariko bakarenga bakica cyangwa bagahagarikira abo bakorana bicwa.
Dr Mungarurire kandi yasabye abari aho ko uwaba azi uwari umukozi wa IRST wazize jenoside ariko akaba atari ku rutonde rw’abibukwa uyu munsi, kubimenyesha ubuyobozi bw’iki kigo kugirango nawe yongerwe kubibukwa muri iki kigo.
Kanayire Laurence umukozi muri NIRDA ishami rya Huye akaba yaranakoraga muri IRST mu gihe cya jenoside, yagarutse ku rwango rwatangiye kuranga abayobozi n’abakozi badahuje ubwoko mbere gato ya jenoside, avuga ko ibyo byagaragaza ko hari ikintu kidasanzwe cyategurwaga.
Yavuze ko hari bamwe mu bakozi bagerageje guhisha bagenzi babo mu kigo imbere, ariko ngo bagenzi babo b’abicanyi bakanga bakabica.
Yanenze kandi bamwe mu bakoraga muri IRST banze gutanga amakuru mu gihe cy’inkiko gacaca, nyamara kandi bari bahari.
Ati:”Muri gacaca narabinginze ngo batubwire ibyabereye aha, baranga ahubwo bamwe bemera kuva ku kazi”.
Umujyanama w’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Rutagengwa Philbert yavuze ko jenoside yabaye igahitana abanyarwanda benshi, kandi ko kwibuka bizahoraho mu rwego rwo gusubiza agaciro abakambuwe.
Yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside rugikomeje, kandi ko ari urwa buri munyarwanda wese ukunda igihugu cye.
Ati:”Ni urugamba dukwiye kurwana nk’abanyarwanda, tugafatanya n’inshuti z’u Rwanda kugirango turwanye abo bantu”.
Abakozi b’icyahoze ari IRST bibukwa kugeza ubu ni 19, gusa ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bishoboka ko hari n’abandi bataramenyekana, kuburyo nabo nibamara kumenyekana nabo bazongerwa ku rutonde.
Imiryango 10 y’abari abakozi ba IRST bazize jenoside yaremewe ibyo kurya hamwe n’ibikoresho byo mu rugo binyuranye, mu rwego rwo kubafata mu mugongo.