Inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’Akarere bamena kanyanga y’inkorano
Kuri uyu wa kane tariki 21/5/2015, mu karere ka Gatsibo mu Mirenge ya Ngarama na Kabarore, habereye igikorwa cyo kumena no kwangiza ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubirwanya no kubica burundu.
Ibiyobyabwenge bikomeje gukumirwa no kurwanywa muri aka karere ka Gatsibo, mu gihe raporo zigaragaza ibyaha bikorerwa muri aka karere ndetse n’aka Nyagatare bihana imbibe zo zikomeje kugararagaza ko umubare ungana na 80% by’ibyaha bigaragara muri utwo turere, biba byatewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba IP Kayigi Emmanuel.
IP Kayigi avuga ko umuti wo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo bicike burundu, ari uko bikomeza kujya bifatwa bikangizwa mu ruhame rw’abaturage, kugira ngo abantu barusheho kumenya ko ari bibi kandi byangiza ubuzima bwabo ndetse bigatuma n’ubukungu bwabo budindira ku babikoresha.
Yagize ati:” Ibiyobyabwenge abaturage ubwabo hamwe n’ababikoresha barabizi ko biteme, ni nayo mpamvu iba yaduhagurukije tugakora igikorwa nk’iki cyo kubyangiza mu maso yabo mu rwego rwo kurushaho kubikumira no kubirwanya.”
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi wako Gasana Richard avuga ko ingamba bafite kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu, ari ugukomeza gukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’izumutekano, kugira ngo naho bisigaye bikomeze gukusanywa byangizwe ndetse n’ababifatanywe bashyikirizwe inkiko.
Ibiyobyabwenge byangijwe mu karere ka Gatsibo byiganjemo urumogi, amakarito ya za chief waragi hamwe na kanyanga y’inkorano, byose hamwe bikaba bifite agaciro kangana n’amafaranga miliyoni 6 n’ibihumbi 265 y’u Rwanda.
Ubusanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngino ya 594, biteganyijwe ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa se ukwirakwiza ibiyobyabwenge, ahanishwa igihano cy’imyaka kuva kuri ibiri kugeza kuri itanu y’igifungo.