Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyanza: Abakozi b’Akarere bihwituriye mu nama idasanzwe

$
0
0

Abakozi b’Akarere bihwituriye mu nama idasanzwe

Abakozi b’akarere ka Nyanza bo mu nzego zose z’ibanze bahuriye mu nama idasanzwe barihwitura mu birebana no kunoza imikorere buri wese akita ku nshingano ze z’ibanze mu kazi.

Abakozi b’Akarere bihwituriye mu nama idasanzwe

Abakozi kuva ku rwego rw’utugari kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza bitabiriye iyi nama yabaye ku wa 20 Gicurasi 2015 mu nzu mberabyombi y’ishuli ryisumbuye rya Mater Dei riri mu mujyi wa Nyanza.

Bimwe mu byo iyi nama yasuzumye birimo kurebera hamwe imihigo y’umwaka wa 2014-2015 ndetse harebwa n’impamvu  ubwisungane mu kwivuza muri aka karere bwadindiye aho buri ku kigero cya 64% iri janisha rikaba riri hasi ugereranyije n’indi myaka yashize.

Abakozi b’Akarere bihwituriye mu nama idasanzwe

Muri iyi gahunda yo kuzamura ibipimo by’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza hagaragajwe ko habayeho  imbaraga nke mu bukangurambaga ndetse hakiyongeraho n’ingorane zagiye ziba z’abakozi bagiye barigisa amwe mu mafaranga yabwo.

Bamwe muri abo bakozi ngo byabagizeho ingaruka zitandukanye ariko ngo mu bugenzuzi buherutse gukorwa bwerekanye ko ibyo bibazo bitongeye kuboneka mu micungire y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza wanayoboye iyi nama yabivuze.

Iyi nama kandi yigiyemwo uburyo buri wese mu bakozi b’akarere ka Nyanza yagira uruhare mu kwesa imihigo aho gusubira inyuma bakajya imbere kuko mu mihigo y’umwaka ushize wa 2013-2014 baje ku mwanya wa karindwi mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro twagiranye n’ umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yatangaje ko ubu bari gukora iyo bwabaga ngo baze mu myanya y’imbere mu mihigo ngo kuko kuva ku mwanya wa karindwi ujya ku mwanya wa mbere byoroshye kuruta kuva mu myanya y’inyuma bahozemo mu mihigo y’imyaka yashize.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari wari muri iyi nama yayitanzemo ikiganiro cya “ Ndi umunyarwanda” abagaragariza ko impamvu yayo ari ukongera kugarura abanyarwanda mu mwanya mwiza ngo kuko bamwe bari bamaze gutakaza ubunyarwanda kubera amahano banyuzemo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>