Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rutsiro: Abato barasabwa kumenya amateka yaranze jenoside kugira ngo ntizongere

$
0
0

Rutsiro: Abato barasabwa kumenya amateka yaranze jenoside kugira ngo ntizongere

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi mu karere ka Rutsiro hibutswe abana,urubyiruko ndetse n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 abato bakaba basabwa kuzirikana amateka ya Jenoside baharanira ko itakongera kuba ahubwo bagashaka icyateza imbere u Rwanda barukorera.

Rutsiro: Abato barasabwa kumenya amateka yaranze jenoside kugira ngo ntizongere

Igikorwa cyo kwibuka abana,urubyiruko ndetse n’abagore bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 cyateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko ifatanyije n’inama y’igihugu y’abagore mu rwego rwo guha agaciro abishwe no gukangurira urubyiruko guharanira guteza imbere igihugu.

Rutsiro: Abato barasabwa kumenya amateka yaranze jenoside kugira ngo ntizongere

Umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge wari wifatanyije n’abandi muri uyu muhango wo kwibuka yasobanuriye urubyiruko uburyo jenoside yakozwe n’urubyiruko kandi ikanahagarikwa n’urundi rubyiruko abasaba kuzirikana ibyabaye ariko baharanira gukorera igihugu kurusha kwishora mu bibi byatuma Jenoside yongera kuba.

Yagize ati’” uyu munsi twibutse aban,urubyiruko ndetse n’abagore bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 urubyiruko rero kuko ari narwo rwakoze iyo jenoside rukanayihagarika twarusabye kwibuka rwiyubaka ruharanira icyateza imbere igihugu ahubwo bakirinda icyabashora mu bibi byatuma jenoside yongera kuba”

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango ngo impanuro bahawe bazayikurikiza gusa ngo n’ubundi bari basanzwe bazi amateka ya jenoside ndetse no kwirinda uwashaka kubaganisha habi.

Mugabekazi Jeannette umunyeshuri ku ishuri rya APACAPE riherereye mu murenge wa Ruhango yagize ati” ibyabaye nk’uko twigira ku mateka namenye amateka yaranze jenoside kandi kugeza ubu numva ntawanshuka anjyana mu bibi nkaba ahubwo nkangurira na bagenzi banjye kwamagana uwashaka kubashuka”

Muri uyu muhango wo kwibuka hanaremewe imiryango itatu itishoboye yarokotse jenoside aho iyo miryango yahawe inka 2 n’ihene 1.

Abibutswe bashyinguwe mu rwibutso rw’umurenge wa Ruhango basaga 3600 barimo ingeri zose harimo abana,urubyiruko ndetse n’abagore.

Mbarushimana Cisse Aimable


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Latest Images

Trending Articles



Latest Images