Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 no gusubiza icyubahiro abayizize Uruganda rwa CIMERWA rukora sima rubarizwa mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi rwibutse abahoze bakora muri urwo ruganda bagera kuri 58 biciwe munkengero z’urwo ruganda abandi bakaba bariciwe n’interahamwe mungo zabo hirya nohino
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’ umuhango wo kunamira no gushyira indabo kumva zibitse imibiri ya bamwe muri bo aho baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza, kuko ngo muri abo 58 abashyinguwe mu cyubahiro batarenze 5, imibiri y’abasigaye kugeza ubu ababo bakaba batazi aho yajugunywe arinayo mpamvu bamwe mubaharokokeye basaba abaturage gutanga amakuru kugirango abarokotse bamenye aho ababo bajugunywe.
Muri uwo muhango wo kwibuka haba mu buhamya bwatanzwe ndetse no mu bandi bafashe amagambo, hibanzwe cyane ku bugome bw’interahamwe yitwa Ndorimana Casmir wari ingénieur en chef muri urwo ruganda, Bigirumwami Jean wari conseiller w’icyari segiteri Muganza yari yubatse mo urwo ruganda na Urimubenshi Ludoviko wari utuye hafi aho kuko aba uko ari 3 ari bo bazengereje cyane bakanica rubi aba 58 bishwe ndetse n’imiryango ya bamwe muri bo kuko ubundi abakozi b’uru ruganda benshi bakoraga banahaba, aba bicanyi bakaba barabasanganyemo n’imiryango yabo bakabica urw’agashinyaguro.
Nk’uko byongeye kugarukwaho mu buhamya bwatanzwe na Muremure Jean wahigwaga bukware n’interahamwe nyuma yo kwica abo mu muryango we barimo umugore we n’abana be batatu yavuze ko ku wa 16/04/94, aribwo interahamwe zatangiye kwica abatutsi bakoraga muruganda rwa CIMERWA ahagana saa sita za kumanywa , izo nterahamwe ngo zari zihamagawe n’abamwe mubayobozi b’uruganda barimo uwitwa Kazimiri , icyogihe Muremure Jean yari yavuye iwe ariko atazi ko murugo rwe bari buterwe, yaje kumenya amakuru ko abo murugo rwe batangiye kwicwa batemagurwa arinabwo yahise yihisha mubaturage, kubwamahirwe uyu mugabo yarokokanye n’abana be 2 nyuma yaho interahamwe zabasize mumuvu w’amaraso yanyina ubabyara hamwe nabandi zari zishe aho bari bazi ko nabo bitabye Imana ariko kubwinzira y’umusaraba banyuzemo babashije kurokoka
Yasabye abarokotse Jenoside gukomera no kwihangana baharanira gukomeza kwiyubaka, Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA madame Busisiswe Legodi yavuze ko uyu munsi ariwo bibukaho abahoze ari abakozi ba CIMERWA , aho yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside muri rusange , kuriwe ngo ni umwaka wa 2 ari mu Rwanda kandi ngo uko agenda aba muri iki gihugu niko agenda arushaho kugikunda kubera ibihe iki gihugu cyanyuzemo ariko kimaze kwiyubaka bigeze aha , avuga ko ashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul kagame uburyo yitangiye iki gihugu hamwe nabo bafatanyije kuyobora naho bakigejeje mu iterambere .
Yashimangiye ko kubw’imbaraga guverinoma y’uRwanda ishyira mu kongera kubanisha neza abanyarwanda no kubaka uRwanda rushya Jenoside itazongera ukundi mu Rwada.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel , yavuze ko nawe yabanje kwihanganisha imiryango y’abarokotse jenosside , yibukije impamvu nyamukuru yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ko ari ugusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye naho tugana cyane cyane dusubiza abazize jenoside icy’ubahiro bambuwe n’abagizi ba nabi, yagarutse kungengabitekerezo yagaragaye muri iki kibaya asaba abaturage kwamaganira kure abagifite imitima mibi yo kwifuza kumena amaraso mu Rwanda
Yashimiye ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA kubikorwa binyuranye bakora mugufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi , aho bafasha abana bipfubyi mu kubarihira amashuri, kubabakira amazu n’ibindi
Aha yabasabye gukomeza kwita ku barokokeye aho ndetse n’imiryango yabo nawe avuga ko nk’akarere ka Rusizi bazakomeza kubahafi y’abarokotse jenoside kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.
Muri uwo muhango ubuyobozi bwa CIMERWA bwavuze ko buzakomeza kuba hafi y’imiryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside ndetse n’abayirokotse nk’uko busanzwe bubikora aha bakaba bari kubakira umwe mumuryango utari ufite aho kuba w’uwahoze ari umukozi wa Cimerwa inzu ifite agaciro ka miriyoni ziri hagati ya 34 na 40.