Abatutsi bazize jenoside yabakorewe bari batuye hafi no mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe ndetse no mu cyayi cyo mu Gisakura, bibutswe n’abavandimwe ndetse n’abaturage bari baturanye.
Muri uyu mhango bakaba baboneyeho gushyingura mu cyubahiro umubiri w’umuntu umwe wabashije kuboneka.
Bikaba byakorewe aho bita mu Gisakura mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata 2015.
Nk’uko bitangazwa n’abarokokeye muri ako gace, bavuga ko kuba hari abantu bagifite ubuzima mu bahigwaga b’abatutsi icyo gihe, babikesha Imana, abantu babashije kubahisha ndetse n’ingabo za APR zahagaritse iyo jenoside yakorewe abatutsi.
Tereza Mukaruzige avuga ko byari bikomeye cyane, ubwo abicanyi batangiraga guhiga umututsi wese ngo yicwe, byatumye bahita bajya kwihisha mu cyayi ndetse no mu ishyamba rya NYungwe begeranye cyane.
Souprefet witwa Laurent Terebura ngo yaje kuza mu modoka ye afite umuzindaro agenda abwira abantu bose kuva mu bwihisho kugira ngo barindirwe umutekano, maze bahita babapakira mu modoka y’idayihatsu babatwara I Nyamasheke bose barabatsemba.
Agira ati “abantu benshi bari bahungiye ku ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, abandi bari mu bwihisho, superefe Terebura Laurent aza avugira mu mizindaro ko abantu bose baza bakajya ahari umutekano bahageze abapakira ubugira kabiri, babajyana I Nyamasheke, nta n’umwe wagarutse bose barishwe ndetse n’abasigaye mu ruganda n’abari muri Nyungwe cyangwa mu Cyayi baraje barahumbahumba bose barabica”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yasabye abaturage kwibuka baharanira ko ibyabaye bitazongera, bityo bagafatanya mu kurwanya ababa bagifite ibitekerezo bihembera amacakubiri.
Bahizi yagaye cyane ingoma ya Habyarimana yateguriye ubwicanyi abaturage bayo bakundaga igihugu kandi banagikorera, asaba abaturage kuvugisha ukuri ku byabaye no kwishimira ko noneho bafite abayobozi babakunda kandi babafitiye umugambi mwiza wo kububaka aho kubasenya.
Agira ati “ntibyumvika ukuntu Habyarimana n’abambari be bishe abaturage babo, bakabategurira kwicwa urw’agashinyaguro, gusa guhanuka mu ndege nicyo gihano Imana yamuhaye, ntiwabona izina waha abakoze biriya, dufite ubuyobozi bwiza turabizeza ko biriya bitazasubira”.
Kuri uyu munsi hashyinguwe umubiri umwe wabashije kuboneka, muri uru rwibutso rwa Gisakura rushyinguyemo abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi bagera kuri 25.