Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda : Minisitiri Musoni arasaba abayobozi kudashyira igitugu ku baturage ngo babone kubaha serivisi

$
0
0

MinisitiriMusoniarasabaabayobozikudashyiraigitugukubaturagengobabonekubahaserivisi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Muhanga kudashyira igitugu ku baturage mu gihe bagiye kubaha serivisi.

Ibi Minisitiri akaba yabibasabye kuri uyu wa 14/09/2012, ubwo yafunguraga ishuri ry’imiyoborere myiza ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

aba banyamabanga bakaba bamugejejeho impungenge z’amabwiriza y’umukuru w’igihugu yasohotse abuza abayobozi bose gukubirana abaturage mu gihe baje kwaka serivisi imwe maze bakaboneraho bakabaka n’iby’ikirenga bitajyanye n’iyo serivisi.

Bavuga ko aya mabwiriza yatumye bamwe mu baturage bigomeka kuri zimwe muri gahunda basabwa kubahiriza. Hakaba hari abemeza ko uku gufatirana abaturage byabafashaga kwihutisha ibikorwa byabo kandi bikagirira n’akamaro abaturage.

Bavuga kandi mu gihe aya mabwiriza azaba amaze kuba ihame bizabagora kwesa imihigo nk’uko bayihize.

Aha akaba ariho Minisitiri Musoni yasabye aba banyamabanga nshingwabikorwa kimwe n’abandi bayobozi gucika kuri uyu muco kuko ngo ari igitugu.

Avuga ko igitugu kitagakwiye kugaragara muri serivisi abaturage bahabwa, agira ati: “imiyoborere myiza igomba gushingira ku baturage, ntitugomba gufata abaturage ku ngufu ngo tubahe serivisi nziza”.

Minisitiri Musoni kandi avuga ko mu gihe cyo guhiga umuyobozi agomba guhigana n’abaturage, bagafatira hamwe ibyo bagomba guhigana kuko aribo baba bazi ibyo bashaka kugezwaho, ibi ngo bikaba bizabafasha kwesa imihigo baba bahize.

Agira ati: “Aho kugira ngo mbone 100% nakoresheje igitugu nabona 70% abaturage banezerewe”.

Iri shuri ry’imiyoborere myiza rikaba ari ishuri rihoraho rizajya rihasha abayobozi mu miyoborere yabo kuko ngo hari byinshi bakeneye guhabwa nyuma yo kuva mu mashuri asanzwe.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>