Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyaruguru: Abitabiriye ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo bashimiwe, abataritabiriye baragawa

$
0
0

Mu gikorwa cyo gusoza icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwashimiye cyane abaturage bitabiriye ibiganiro byatanzwe muri icyo cyumweru, kuko ngo ibi biganiro biba bikubiyemo inyigisho kandi zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Nyaruguru: Abitabiriye ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo bashimiwe, abataritabiriye baragawa

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko francois yashimiye abaturage b’akarere kose muri rusange uburyo bitwaye muri iki cyumweru, kandi anaboneraho kubasaba gukomeza kwitwara neza mu bikorwa byo kwibuka jenoside bizamara iminsi 100.

Yagize ati:” Ndagirango mfate kano kanya nshimire abaturage uburyo mwitabiriye ibiniro byubaka, umuryo mwafashije abavandimwe banyu muri iki gihe, kandi n’ubu mukaba mukibikomeje, ndetse nanabonereho kubibutsa ko ibikorwa byo kwibuka mu gihugu hose bizamara iminsi 100, no mu karere kacu ibyo bikorwa tukazaba tubirimo, mbasaba ko mwazakomeza kwitabira”.

Icyakora n’ubwo umuyobozi w’akarere yashimiye muri rusange uburyo abaturage bitwaye muri ibi biganiro, hari bamwe mu baturage cyane cyane abarokotse jenosid bagaragaje ko mu bikorwa byo kwibuka hari bamwe mu baturage batitabira ibiganiro bakabiharira abarokotse gusa.

Semanzi Vedaste utuye mu murenge wa Rusenge akaba kandi yaracitse ku icumu, we agaya abaturage banga kwitabira ibiganiro, bakabiharira abacitse ku icumu gusa, aho we avuga ko ari ukubatererana mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya jenoside.

Ati:” Ndagaya cyane umuntu utabasha kuza mu biganiro. Ntabwo ibiganiro ari iby’abacitse ku icumu gusa, uwumva wese ko icyabaye kibi kitasubira mu Rwanda yagakwiye kuza tugafatanya”.

Muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibiganiro byatangiwe hirya no hino mu midugudu, abaturage bakaganira ku byabereye mu mudugudu batuyemo.

Mu gusoza iki cyumweru kandi bamwe mu barokotse jenoside batuye mu murenge wa Rusenge bagabiwe inka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles