Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baravuga ko bishimiye ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, byabereye ku rwego rw’umudugudu ngo kuko byatumye abaturage bose babibona nk’ibibareba, bigatandukana no mu myaka yashize aho byaberaga ku rwego rw’akarere cyangwa ku murenge, hajyagayo abafite imbaraga gusa.
Ibi byatangajwe n’abaturage b’Umudugudu wa Rebero mu Kagari ka Mwurire mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa 7/04/2015, bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakaba basuye umukecuru warokotse jenoside utishoboye baturanye mu mudugudu, bamuha inkunga y’ibiribwa, imyambaro n’amafaranga; byose hamwe bibarirwa mu gaciro k’ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo kubona abantu bateraniye mu rugo rwe bamusuye, umukecuru Mukarusagara Peruth, wiciwe umugabo we n’abana 7 muri jenoside, agasigarana umwana umwe w’umukobwa ufite ubumuga, yavuze ko yishimye kuko yabonye abantu bamukura mu bwigunge bakamufasha.
Ntagungira Yohana yavuze ko ari ubwa mbere ibikorwa byo kwibuka bibereye ku rwego rw’umudugudu kandi ngo we na bagenzi be bishimiye gufasha uyu mukecuru.
Mukabalisa Penina yavuze ko nyuma yo kumva ko kwibuka ku nshuro ya 21 bizabera ku mudugudu ngo bifatanyije nk’abaturage batekereza ku mukecuru Mukarusagara baturanye, kugira ngo bazamusure bamufashe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yasabye ko abaturage bumva neza gahunda zo kwibuka zabegerejwe mu midugudu, begera abarokotse jenoside batishoboye kugira ngo babahumurize banabaremere.
By’umwihariko, basabwe gukurikira ibiganiro bitangwa, kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi, zirimo kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside kuko ngo bashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.
I Mwurire hari uyu mudugudu wa Rebero, ni agasozi kamwe mu duce tw’Akarere ka Rwamagana kahoze kari muri Komini Bicumbi muri Perefegitura ya Kigali Ngari, kakoreweho ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri gusa, ubwo jenoside yari itangiye, aka gasozi kiciweho Abatutsi basaga 26 mbere y’uko Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zafataga aka karere zikanakabohora tariki ya 20/04/1994.
Abatutsi bari bahungiye kuri aka gasozi, bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo n’amabuye ariko baza kuganzwa ubwo bagabwagaho ibitero by’amasasu n’abasirikari ba Leta yariho.