Amwe mu matungo bahawe
Mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu buhunzi Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi MIDIMAR yagabiye amatungo magufi abaturage bahungutse bo mu karere ka Gicumbi.
Karyango Elyse umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare atangaza ko ku wa 13/9/2012 hatanzwe ingurube zigera kuri 27, ihene 28 kubaturage bavuye mubuhungiro vuba.
Umushinga wo gutera inkunga abatahutse ugeze ku gika cyawo cya gatatu mu rwego rwo kubatera inkunga igamije kuzamura imibereho myiza y’abagarutse mu byabo by’umwihariko ndetse n’abantu batishoboye muri rusange.
Nk’uko ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi MIDIMAR bubitangaza, u Rwanda rurashyira ingufu mu gushaka uburyo nta munyarwanda wakomeza kwitwa impunzi ndetse n’ababashije gutaha bagasubizwa mu buzima busanzwe neza bagahabwa n’uburyo bwo kugirango babashe kongera kwiyubaka.
Umuyobozi ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe (Reintegration) muri Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi Murekezi Gaspard Umushinga wo gutanga aya matungo ugamije kuzamura imibereho myiza no gufasha gutangira ubuzima busanzwe abatahutse ndetse n’abatishoboye.
Avuga ko bituma bibona muri sosiyete bagarutsemo ndetse bikaba kimwe mubimenyetso ko basubiye mugihugu cyabo kibishimiye kandi kibakeneye.
Umwe mubahawe ayo matungo avuga ko bazayabyaza umusaruro ndetse bakaba bagiye kuzayavanaho ifumbire bakiteza n’imbere mubuhinzi.
Bishimiye kandi uburyo ubuyobozi bukomeza kubafasha no kubitaho bakaba bamaze kugera mubuzima busanzwe ndetse bakaba babana neza n’abo basanze mu Rwanda.