Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

GISAGARA: BIBUTSE ABARI ABAKOZI B’AMAKOMINI NA SUPEREFEGITURA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994

$
0
0

m GISAGARA BIBUTSE 1 300x169 GISAGARA: BIBUTSE ABARI ABAKOZI B’AMAKOMINI NA SUPEREFEGITURA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994Ku wa 03/07/2012, mu muhango wo kwibuka abakozi bahoze ari aba komini Ndora na superefegitura ya Gisagara yose muri rusange ubu bibarirwa muKarere ka gisagara bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ubuyobozi bwasabye ko hakorwa urutonde nyarwo rugaragaza abari abakozi bahakoreraga kugirango bajye bibukirwa hamwe.

Abo bakozi bakoreraga mu makomini ya Kigembe, Nyaruhengeri, Kibayi, Muganza, Ndora, Shyanda, Mugusa na Muyaga no kuri Superefegitura ya Gisagara.

Uyu muhango wabereye ku kibuga cy’umupira  w‘amaguru mu murenge wa Ndora akagari ka Cyamukuza, ahubatse icyicaro cy’Akarere. Umuhango watangijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kabuye rwubatse mu murenge wa Ndora, nyuma ukomereza ku karere ka Gisagara ahavugiwe byinshi ku itotezwa ryaranze abari abatusti bo muri aka gace kugera ku ndunduro ya jenoside.

Umutanga buhamya Alexandre wavuze amateka ya Jenoside muri aka karere, yavuze ko ijambo uwari superefe Dominic SINDIKUBWABO yavugiye ahubatse akarere ka Gisagara ubu rihamagarira abantu kwica ari ryo ryatangije ubwicanyi bwakomeje maze bukoreka imbaga y’abaturage itagira ingano.

m GISAGARA BIBUTSE 2 300x169 GISAGARA: BIBUTSE ABARI ABAKOZI B’AMAKOMINI NA SUPEREFEGITURA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994Hashoboye kumenyekana abari abakozi bazize jenoside bagera kuri 51 gusa, kandi nyamara abahaguye barenga uwo mubare, ubuyobozi bw’Akarere  ka Gisagara bwasabye buri wese waba  azi abandi batari ku rutonde ko batanga amazina yabo bakajya bibukirwa hamwe.

“Abantu baguye muri aka karere kandi bagakoreraga ntibagira ingano, biragaragar ko rero ababashije kumenyekana bakiri bake kandi byari bikwiye ko bamenyekana bose maze bagahabwa icyubahiro gikwiye tukabibuka nabo, biranashoboka ko hakiri abari impande n’impande badashyinguye mu cyubahiro none umuntu wese waba uzi abantu batari kuri urutonde ndetse n’abadashyinguye neza yabivuga maze nabo tukajya tubibukira hamwe n’abandi” Leandre KAREKEZI umuyobozi w’akarere ni we wavuze atya.

Ubuyobozi bw’ibigo byose bikorera  mu Karere ka Gisagara bwasabwe gushyiraho gahunda yo kwibuka no gufasha imiryango y’abari abakozi babyo barokotse Jenoside.

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>