Kuri uyu wa 12/09/2012, mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyagatare yari yatumiwemo n’abanyamadini kugira ngo higwe ku ngamba zo kurandura ibiyobyabwenge, Musenyeri Birindabagabo Alexis, Umushumba wa Diyosezi y’Abangilikani ya Gahini akaba n’umuyobozi wa Komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu yaneze bamwe mu bayobozi banga gufata abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ngo banga kwiteranya.
Aha Musenyeri Birindabagabo akaba yagarutse cyane ku mpamvu ibiyobyabwenge byiganje mu bana bato no mu rubyiruko avuga ko ababikwirakwiza babashukisha bagamije kubashora mu bindi byaha. Yagize ati “ Babiha umwana akiri muto bikamufata vuba noneho yamara kubimenyera bakamutuma kwiba kuko nta cyo aba akikanga.”
Yanagarutse ku zindi ngaruka z’ibiyobyabwenge aho yavuze ko uretse kuba iyo bimaze kugira umuntu imbata bishobora kumuhitana, bikanamushora no mu bundi bugizi bwa nabi akenshi usanga binakenesha ingo bityo bikaba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango. Avuga ku bagabo bamarira imitungo mu biyobyabwenge yagize ati “Sinumva ukuntu abagore bemera ko inka zishira mu rugo abagabo bazigurisha bajya kunywa kanyanga.”
Muri icyo kiganiro abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bakaba batungaga agatoki amategeko mu kuba inzitizi yo gukumira ibiyobyabwenge. Aha abenshi muri bo bakaba batangaga ingero aho bagiye bafata abacuruzi b’ibiyobyabwenge ariko bakarekurwa hitwaje ko amategeko kugeza ubu atabifata nk’icyaha. Umwe mu bayobozi b’utugari yagize ati “Njye nafashe umucuruzi wa kanyanga mugejeje kuri polisi araramo rimwe agarutse yikomereza ubucuruzi bwe.” Abayobozi b’inzego z’ibanze bakabifata nko gushyira ubuzima bwabo mu kangaratete ko iyo babarekuye ngo bataha babareba ay’ingwe.
Musenyeri Birindabagabo akaba yabamaze impungenge ko bamaze gutegura umushinga w’itegeko riteganya ibihano bizajya bihanishwa abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge. Yatanze urugero aho muri iryo tegeko bateganya ko uzajya afatwa acuruza ibiyobyabwenge ashobora kuzajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 30. Yagize ati “Namara imyaka 30 mu munyururu azagaruka asanga amagorofa menshi yaruzuye amayira yarahindutse ku buryo atazongera kubona aho acisha ibyo biyobyabwenge.”
Muri iyo nama bakaba bashyizeho komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’akarere yatowe mu banyamadini. Musenyeri Birindabagabo akaba yasabye abayobozi b’imirenge kugenda bakegeranya abanyamadini mu mirenge yabo bagatora komite zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’umurenge muri gahunda bise “Ijisho ry’umuturanyi”. Gusa yibikije ko izo komite zigomba kuzaba zigizwe n’abantu barindwi barimo abagore bane n’abagabo batatu Atari ngombwa ko zizaba zigizwe n’abanyamadini gusa ko ahubwo n’undi wese w’inyangamugayo wabishaka yajyamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, akaba yizeje ubufatanye n’abo banyamadini mu kurandura ibiyobyabwenge mu karere ke maze asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutoresha amakomite yo kurwanya ibiyobyabwenge kugera ku rwego rw’umududugudu. Mayor sabiti akaba yasabye ko bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012 izi komite zigomba kuba zagiyeho zigatangira gukora.