Mu gutangiza igihembwe cya kabiri cy’imiyoborere myiza ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwamurikiye abaturage ibikorwa bubagezaho bufatanyije n’abafatanyabikorwa.
Binyuze mu imurikabikorwa ry’iminsi 3 ryateguwe n’aka karere, umuyobozi wako Habitegeko Francois yavuze ko ubu ari uburyo bwo kugaragariza abaturage ibikorwa bibakorerwa, ariko nanone ukaba n’umwanya w’abaturage kuza bakabireba, bakagira inama ubuyobozi ndetse ngo bakaba bananenga ibitagenda neza.
Ati:” Iki ni igihe kiza baza bakatubaza, bakatugira inama, ndetse bakananenga ibyo dukora byaba bidatunganye”.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyaruguru bavuga ko bishimira igihe cy’ibihembwe by’imiyoborere myiza kuko ngo muri ibyo bihe ubuyobozi bubegera, Bakumva ibibazo byabo kandi bigakemuka.
Yamvuriye Seraphine utuye mu murenge wa Rusenge avuga ko mu bihe nk’ibi byahariwe kwita cyane ku miyoborere myiza ngo abayobozi begera cyane abaturage, kandi ko ngo bumva babyishimiye.
Ati:” Mu kwezi kw’imiyoborere myiza abayobozi baradusura cyane kandi twumva bitunejeje cyane. Iyo baje bakemura bya bibazo byari byarananiranye, bakaganira n’abaturage, mbese tukungurana ibitekerezo”.
Rwasa Tadhee atuye murenge wa Kivu we avuga ko uku gusura abaturage mu bihe by’ukwezi kw’imiyoborere ngo byagakwiye kujya bikorwa no mu bindi bihe, kuko ngo igihe cyose abaturage baba bakeneye kuganira n’abayobozi.
Ati:”turifuza ko abayobozi bo hejuru bajya badusura kenshi mu midugudu bakagirana inama n’abaturage ndetse n’abayobozi bacu bo hasi, kuko igihe cyose tuba tubakeneye”.
Muri iki gihembwe cya kabiri cy’imiyoborere mu karere ka Nyaruguru harateganywa ibikorwa byo kuzenguruka mu mirenge hasurwa imishinga ihakorerwa, gukemura ibibazo by’abaturage ndetse hakazanaba amarushanwa yitiriwe Umurenge Kagame Cup.