Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ruhango: Abadepite baragira inama ubuyobozi kunoza imibare y’ibikorwa.

$
0
0

Ruhango: Abadepite baragira inama ubuyobozi kunoza imibare y’ibikorwa.

Itsinda ry’abadepite bari mu bikorwa byo gusuzuma imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango rirasaba abayobozi b’akarere kujya banonosora imibare ishingirwaho mu kugaragaza ibyagezeweho, mu rwego rwo kureba ibitaragerwaho kugirango nabyo bikorwe.

Ibi babivugiye mu nama yo gutangiza gahunda idasanzwe izamara iminsi 10 yo gusura akarere, gahunda yatangiye tariki  24/  01/2015  bakazayisoza kuwa 03/ 02/ 2015.

Nyuma yo kugaragarizwa isura y’Akarere ka Ruhango muri rusange hibandwa ku bikorwa bizasurwa n’abadepite birimo, gahunda ya Girinka, isuku, ibikorwa bya VUP, indwara ya maraliya, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’imirire mibi, abadepite  kandi bagaragajeko hari imwe mu mibare idasobanurwa neza bikaba byateza urujijo mu kumenya ukuri.

Ruhango: Abadepite baragira inama ubuyobozi kunoza imibare y’ibikorwa.

Urugero ni aho akarere kagaragaza ko ku bijyanye n’uturima tw’igikoni 79% muri aka Karere bafite uturima tw’igikoni, ariko ntibagaragaze impuzandengo ya buri Murenge, Akagari n’umudugudu ku haba bari ubwiganze kurusha ahandi, cyangwa se Umurenge ufite uturima twishinshi kurusha iyindi.

Honorable Byabarumwanzi François ahereye ku bigaragarira amaso avugako nk’uturima tw’igikoni bigaragara ko mu mibare ko twakozwe kugeza kuri 79%, nyamara wareba ugasanga ntaduhari, agasaboko  hagombye kugaragazwa imibare nyayo yatwo kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku mudugudu.

Ibi ngo byatuma byoroha kumenya impamvu hamwe duhari, ahandi tukaba ntaduhari, ndetse hakanafatwa ingamba zishingiye ku mbogamizi ziba zagaragajwe, agira ati, “iyi gahunda igitangira wasangaga uturima tw’igikoni duhari ku muharuro ariko ubu siko bikimeze, turasaba ko ibyo byagaragazwa mu mibare, kuko iyo imibare ivangavanze, ntiwamenya ikibazo, hagombye kubaho imibare igaragaza utwo turima mu Karere, mu Mirenge, Utugari n’Imidugudu kugirango tumenye aho bitabiriye n’aho batitabiriye bityo hafatwe ingamba hakurikijwe ahari ikibazo”.

Ahandi havugwa urujijo mu mibare ni ku kibazo cy’amavunja, ubu gihangayikishije abayobozi b’inzego z’ibanze nyuma y’uko umukuru w’igihugu abanenze kuba bayobora abantu bakirwaye amavunja, Akarere ka Ruhango kavuga ko imibare igikusanywa kugirango abayarwaye boherezwe kwa muganga bavurwe.

Ruhango: Abadepite baragira inama ubuyobozi kunoza imibare y’ibikorwa.

Abadepite bifuza ko byaba byiza hagaragajwe Imirenge ifite iki kibazo kurusha iyindi, abayarwaye, ndetse n’uko bakurikiranwa, cyakora abadepite bashimye uburyo Akarere kagaragaje neza uko katanze inka muri gahunda ya girinka, aho nta bayobozi bazigurishije cyangwa ngo bazihe abaturage nk’indagizo nk’uko hari tumwe mu turere twagaragayemo iki kibazo.

Gusa ku kibazo cy’inka zigera muri 53 zagurishijwe ngo ntibigaragara neza niba zaragurishijwe mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa ari nko kuzisahura.

Ubuyobozi bw’Akarere busobanura ko imibare ihari kuko buri mwaka nko kuri gahunda ya girinka, hagaragazwa inka zatanzwe, kuremera abantu, kwitura ndetse no kumenya niba umuntu akiri mu cyiciro runaka nyuma y’uko ayihabwa akennye, naho ku kijyanye no kugurisha inka, ngo hari aho byagaragaye ariko bikaba bidakabije.

Cyakora ngo umuntu n’ubundi ashobora kugurisha inka yahawe muri gahunda ya girinka, nyuma y’uko bisuzumwe n’ubuyobozi, nk’igihe inka yaba ifite ikibazo cyo kutororoka, cyangwa se igihe yamaze kwitura, bikaba bibujijwe gusa kuyigurisha igihe ukiyihabwa.

Ku kibazo cy’inka 53 zivugwa ko zagurishijwe, ngo byakozwe mu buryo budakurikije amategeko ariko 10 muri zo zimaze kugaruzwa, naho kuba nta mibare igaragazwa ku karima k’igikoni, Umurenge ku wundi, ubuyobozi buvuga ko bufite imibare hakurikijwe ibarura ryo mu mwaka ushize.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Mugeni Jolie Germaine avuga ko mu mwaka ushize hakozwe icyo yita umwitozo wo kubarura ingo zidafite uturima tw’igikoni, biza kugaragara ko imiryango ibihumbi bigera muri 71, izibarirwa  hafi mu bihumbi 57 bingana na 79%  ari zo zidufite.

Cyakora ngo hari uturima tw’igikoni tudafashwe neza ku buryo tudatanga umusaruro ari nayo mpamvu uyu mwitozo uzakorwa muri uku kwezi, hakagaragazwa utudafashwe neza tugasanwa, uyu muyobozi ariko nawe ntagaragaza umubare muri buri Murenge kugera mu Mudugudu, aho utu turima twiganje, n’aho tutari ku buryo bushimishije.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>