Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rubago:  Barishimira ko  biyubakiye akagali  n’igikoni cy’umudugudu

$
0
0

Rubago  Barishimira ko  biyubakiye akagali  n’igikoni cy’umudugudu

Abatuye akagali ka Rubago ho mu murenge wa Rukumberi akarere ka Ngoma, barishimira ko bakomeje kwiyubakira ibikorwa remezo birimo  inzu yo gukorerwamo n’akagali,  igikoni cy’umudugudu n’ibindi.

Inzu y’akagali y’ubatswe n’abaturage ,igizwe n’ibyumba bine ndetse na sale y’inama  hakiyongeraho icyumba mpahabwenge, yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 11,yatanzwe n’abaturage bafatanije n’akarere ka Ngoma katanze bimwe mu bikoresho.

Rubago  Barishimira ko  biyubakiye akagali  n’igikoni cy’umudugudu2

Abatuye ako kagali bavuga ko bagize igitekerezo cyo kwiyubakira inzu nziza yo gukorerwamo n’akagali nyuma yuko babonaga bakoreraga ahantu habi kandi hato hatari habakwiriye maze bajya inama bafatanije babasha kwiyubakira iyo nzu.

Kamana Alexis umuyobozi w’umudugudu w’Akabungo,avuga ko bishimira cyane igikorwa bigejejeho kuko byatumye babona ko byose babishoboye bigatuma batangira gutekereza ibindi bikorwa byagutse bazakora.

Yagize ati” Mubyukuri dutangira ntabwo twari tuzi ko byagera aha,nyuma yo kwiyubakira ibiro by’akagali ndetse n’inzu y’igikoni cy’umudugudu byatumye tumenya umuco wo kwigira none turatekereza kuba twakubaka n’ishuri kuko abana bacu biga kure  ndetse nyuma tukazukurikizaho n’ivuriro.”

Abatuye aka kagali baganiriye n’itangazamakuru bose bemeza ko ubundi ibiro akagali kakoreragamo byari akazu cy’icyumba kimwe na salon bigatuma bitabakwira, bibatera kwishakamo ibisubizo batanga amafaranga n’imiganda kugirango bigeze ku biro byiza biyubakiye.

Akagali ka Rubago gaherutse kwegukana igikombe mu rwego rw’akarere  nk’akagali k’indashyikirwa mu rwego rw’akarere mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Umuyobozi w’aka kagali,Rwasibo Eric,ubwo batahaga iyi nyubako kuri uyu wa 23/01/2015 yavuze ko kubera umusaruro wavuye mubikorwa abaturage bigezaho ku mbaraga zabo nko kwiyubakira ibiro by’akagali n’ibindi,babikuyemo isomo ryo kwigira.

Yagize ati”Ubundi aho twakoreraga hatari hanoze yari inzu ifite icyumba na salo,mu ivumbi ahantu utabona utakicaza umuturage mbese wabonaga bibateye ipfunwe bahitamo kwishakamo ibisubizo. Barabyishimiye cyane kandi  uretse n’akagali abaturage barakataje mu kwishakamo ibisubizo biteza imbere no mu mago iwabo.”

Ubuyobozi bushima abaturage imbaraga bafite mu kwiyubakira igihugu bahereye iwabo ku midugudu no mu tugali bakemura zimwe mu mbogamizi zigihari. Mu karere kose ka Ngoma buri kagali kiyubakiye ibiro nubwo hari hamwe zitaruzura n’ahagaragaye intege nke.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>