Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rutsiro: Barasabwa guharanira kugirirwa icyizere n’abo bayobora.

$
0
0

 Rutsiro: Barasabwa guharanira kugirirwa icyizere n’abo bayobora.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/12/2014 mu murenge wa Rusebeya  Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro hamwe n’itsinda yari ayoboye yahuye n’abayobozi b’inzego zitandukanye zo muri uyu  Murenge mu rwego rwo kwisuzuma mu miyoborere, abayobozi bakaba basabwe guharanira kugirirwa icyizere n’abo bayobora banoza imikorere.

Rutsiro: Barasabwa guharanira kugirirwa icyizere n’abo bayobora.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge yabwiye abo bayobozi baba ab’imidugudu, utugali ndetse n’abandi bafite abo bayobora muri uyu murenge kuba intangarugero kandi bagakorana akazi kabo umurava n’umwete mu rwego rwo gufasha guverinoma y’u Rwanda icyerekezo yihaye.

Rutsiro: Barasabwa guharanira kugirirwa icyizere n’abo bayobora.

Ati” umuyobozi mwiza ni uba intangarugero agatanga urugero rwiza niyo mpamvu namwe aho muyobora muharanire kubonwa mu ishusho y’umuyobozi nyawe”

Umuyobozi w’akarere kandi yavuze ko bagomba kugira gahunda za Leta izabo mbvere y’uko bazikangurira abo bayobora noguharanira guhindura aho bayobora aho kuhasubiza inyuma cyangwa kureka hakaguma uko bahasanze aha akaba yashakaga ngo kubabwira ko umuyobozi wese agomba guharanira ubuyobozi mpinduramatwara kuko ngo n’abo uyoboye iyo babona impinduka bakugirira icyizere.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama yo kwisuzuma batangaje ko impanuro bahawe bazumvise kandi ko bagiye kongera imikorere kandi bakanoza imiyoborere yabo nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mberi Edouard Habinshuti yabitangaje.

Yagize ati” n’ubundi twari dusanzwe duharanira kunoza imiyoborere ariko nyuma y’impanuro z’umuyobozi w’akarere tugiye kongeramo ingufu”

Umuyobozi wa polisi muri aka karere CIP Rutagambwa Ildephonse yashimye aho umutekano muri uyu murenge ugeze ugereranyije na mbere abasaba gukomeza ndetse no gukangurira abturage gukomeza kwicungira umutakano no kutemerera umuntu wese wonona amashyamba ndetse no gucukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe .

Iyi gahunda yo kuganira n’abayobozi bo mu mirenge ngo ni gahunda ihoraho nyuma y’uyu murenge wa Rusebeya ngo hazakurikiraho n’indi mu rwego rwo kugumya gukangurira abayobozi guharanira kugirirwa icyizere n’abo bayobora.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>