Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Abagize komite mpuzabikorwa z’amatora bongeye kwiyibutsa inshingano

$
0
0

Abagize komite mpuzabikorwa z'amatora bongeye kwiyibutsa inshingano Abagize komite mpuzabikorwa z'amatora bongeye kwiyibutsa inshingano1

Abagize komite mpuzabikorwa z’amatora mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bagiranye ibiganiro bigamije kubibutsa inshingano zabo, kugira ngo bazajye kuzikangurira abandi bo mu nzego bakuriye.

 

Ibi biganiro biri mu rwego rwo gutegura ibikorwa by’amatora hakiri kare, n’ubwo nta matora ateganyijwe kuba muri uyu mwaka ariko mu gihe kiri imbere hazaba ay’inzego z’ibanze ndetse hazanakurikireho aya perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2014 abagize komite mpuzabikorwa z’amatora mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, bahuriye mu karere ka Nyamagabe bibukiranya ibijyanye n’imiterere y’amatora kugira ngo na bo bazajye kubikangurira abo bireba mu nzego z’imirenge, utugari n’imidugudu, ndetse binagere ku baturage hakiri kare.

Gatete Enock, ushinzwe ibikorwa by’amatora mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru avuga ko igihe cyo gutegura abaturage cyari kigeze.

Yagize ati: “izi komite ziri ku rwego rw’uturere ariko icyo zashyiriweho ni ukugirango ziduhugurire ibindi byiciro tuba dufite byinshi guhera ku mirenge bamanuka hasi, icyo tubatezeho ni uko tubabwira ingamba bajyanye kuyitanga.”

Bangiriyiki Simeon ukuriye komite mpuzabikorwa y’amatora mu karere ka Nyamagabe aravuga ko byari bikenewe kuko bibafashije kwibuka inshingano zabo kandi ko binatuma amatora agenda neza.

Yagize ati: “ngira ngo niryo banga twe dufite hano mu rwanda kuko dutegura ibintu hakiri kare, tukabigeramo twamaze gutegura neza ibizakorwa n’uburyo bizakorwa. niyo mpamvu bigenda neza biradufasha kwegera abaturage hakiri kare tukabakangurira kuzitabira amatora.”

Ntabwo ibi biganiro byerekeye amatora ari byo byanyuma, mbere y’uko amatora aba, ahubwo ngo hazabaho n’ibindi, kugira ngo igihe kizagere abari mu makomite baramaze kumva inshingano zabo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>