Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Karongi: Gutahiriza umugozi umwe n’izindi nzego ngo ni byo bizatuma urubyiruko rushobora kwesa neza imihigo

$
0
0

Karongi: Gutahiriza umugozi umwe n’izindi nzego ngo ni byo bizatuma urubyiruko rushobora kwesa neza imihigo

Kuri uyu wa 12 Ugushingo 2014, abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi bahigiye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ibyo rwiyemeje kugeraho maze bugaragaza ko rukeneye gushyigikirwa n’izindi nzego za Leta ndetse n’abaturage muri rusange kugira ngo ruzashobore kugera ku byo rwahigiye gukora.

Karongi: Gutahiriza umugozi umwe n’izindi nzego ngo ni byo bizatuma urubyiruko rushobora kwesa neza imihigo

Muri iyo mihigo urubyiruko rukaba rwibanze cyane ku bikorwa bisubiza ibibazo by’urubyiruko nk’ikibazo cy’amikoro make atuma abantu batabona uko bikura mu bukene, ikibazo cy’imirimo mike ugereranyije n’abayikeneye, imyitwarire y’urubyiruko itaboneye urubyiruko rw’u Rwanda ndetse kandi hakabamo n’uburyo bwo kwita ku rubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko.

Mu bukungu uru rubyiruko rukaba rwiyemeje kuzatera inkunga amakoperative ane harimo n’iy’ubworozi bw’amafi izayafasha guteza imbere ibikorwa byabo no kongera umusaruro, kugira uruhare muri gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo mishya binyuze muri gahunda ya Leta ya “Kora Wigire” bazanatangiza amatsinda agera kuri cumi n’atatu yo kuzigama no kugurizanya.

Mu rwego rwo kugabanya ubusumbune mu rubyiruko, ngo bakaba bazanaremera urubyiruko kugira ngo urubyiruko rwose ruzamukire kimwe rudasiganye.

Kuri ibyo kandi hazaniyongeraho kuremera abafite ubumuga bagera kuri makumyabiri na barindwi bakabafasha kubona imishinga mito yabafasha kugabanya ubukene ndetse ngo bakazanashishishikariza urubyiruko kwiharika kugira ngo na rwo rushobore gukora ku ifaranga.

Naho mu mibereho myiza, ngo bazashishikariza urubyiruko gukora siporo kugira ngo rugire umubiri ukomeye kandi mwiza.

bazanafasha urubyiruko rw’abagera kuri mirongo ine icyenda bavuye i Wawa kubona ibikoresho by’imyuga bigiyeyo kugira ngo bashobore kubona uko bihangira imirimo.

Muri iki cyiciro kandi niho hagaragara ibikorwa bitandukanye byo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko mu rwego rwo kurufasha kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda rukirinda kwiyandagaza no kwiyangiza rukoresha ibiyobyabwenge, ari nayo mpamvu muri iyi mihigo bateganyiriza urubyiruko ruri mu biruhuko inyigisho z’uburere mboneragihugu, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’indwara z’ibyorezo.

Naho mu miyoborere myiza, uru rubyiruko rwo mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, rukaba rwiyemeje kuzagira uruhare mu gukurikirana ibikorwa by’intore ziri ku rugerero ndetse runateganya gahunda ngaruka kwezi y’umuganda w’urubyiruko. Uyu muganda w’urubyiruko ngo ukazajya uba buri cy’umweru cya mbere cy’ukwezi uje wuzazanya n’umuganda rusange ngarukakwezi uba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Mu ikoranabuhanga, uru rubyiruko kandi rwiyemeje kwigisha no gukangurira urubyiruko bagenzi babo gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo rujye rushobora gutangira amakuru ku gihe ngo no kuvuguruza abaharabika isura y’igihugu babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Muri iki cyiciro kinajyana n’uburezi ngo bakaba bazubaka ibigo bitatu by’urubyiruko ruzajya ruhahiramo ubumenyi ndetse n’inama mu byiciro bitandukanye by’ubuzima n’uburyo bwo kwiteza imbere.

Muri iyi mihigo Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi yaniyemeje kujya ikora inama imwe buri gihembwe yo kwisuzuma kugira ngo bareber ibyo bamaze kugeraho mu mihigo yabo banafate n’ingamba z’uburyo bwo guhigura vuba kandi ku buryo burambye ibya bazajya basanga batarageraho.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>