Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamasheke: Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite bakikura mu bukene

$
0
0

Nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatatu bugaragaje ko 63,4% by’abaturage b’akarere ka Nyamasheke baba munsi y’umurongo Nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatatu bugaragaje ko 63,4% by’abaturage b’akarere ka Nyamasheke baba munsi y’umurongo w’ubukene, bigatuma aka karere kaza ku mwanya wa 2 mu kugira abaturage benshi bakennye, abaturage b’aka karere barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite ngo bikure mu bukene.  

m Nyamasheke Abaturage1 300x225 Nyamasheke: Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite bakikura mu bukeneIbi aba baturage babisabwe na Rugamba Egide, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ubwo yasuraga aba baturage mu ngendo zakozwe mu rwego rwo kureba uko imihigo uturere twahize kuzashyira mu bikorwa imbere ya Nyakubahwa perezida wa repubulika yashyizwe mu bikorwa.

Rugamba yashimiye aba baturage ko bitabira gahunda za leta ariko ababwira ko inzira ikiri ndende, akaba yarabivuze muri aya magambo: “ibyo twakoze n’ibyo dukora ni byiza. Ariko nagira no mbabwire ko ntaho turagera, sibyo? Ejo bundi mu ibarura ryababaye twasanze akarere ka Nyamasheke 63% by’abaturage bagatuye bari munsi y’umurongo w’ubukene. Ubwo ni ukuvuga ngo mu bantu 100 uko muri aha 63 bari hasi y’uriya murongo, ni abakene”.

Rugamba yasabye abaturage gukoresha imbaraga zishoboka zose ngo ubutaha ibarura rizasange barazamutse mu yindi ntera, anababwira ko ibyangombwa byose bihari.

“Ibya ngombwa byose bikenewe ngo murwanye ubukene byabonetse; icya mbere ni uyu muhanda. Uyu muhanda ni muwubyaze amahirwe. Nabibonye amazu yatangiye kubakwa hirya no hino, mufatanye ariko uyu muhanda muwubyaze umusaruro. Nimwegere aya mabanki abahe inguzanyo, iriya universite nta bandi bakwiye kuyigamo, ni mwe mukwiye kuba aba mbere kuyigamo n’aba bana banyu,” aya ni amagambo y’umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuba hafi y’abaturage babafasha kwishyira hamwe ngo begeranye ingufu babashe gukora no guhabwa inguzanyo, anasaba abaturage kubahiriza gahunda za leta batibagiwe kuboneza urubyaro.


 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>