Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukaza amarondo, abayobozi bakagira uruhare rugaragara mu gufasha abaturage kutadohoka mu kugumya kwicungira umutekano.
Ibi babisabwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2014 ku cyicaro cy’ako karere.
Umuyoboozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko kuba hari umutekano usesuye mu karere byatumye imirenge hafi ya yose yirara icogora mu gukora amarondo, bikaba ari ikimenyetso kitari cyiza kuko umwanzi ashobora kuboneraho akaba yakwangiza ibyiza abaturage bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’akarere yavuze kuba nta raporo zitangwa n’abayobozi z’uburyo amarondo yakozwe ari ikimenyetso cy’uko amarondo atagikorwa neza, kuko yemeza ko uwaraye irondo atabura kugira icyo agaragaza cyabaye muri iryo joro bityo kuba bidakorwa bikaba byerekana ko hari ikitagenda neza mu ikorwa ryayo.
Yagize ati “ikintu cyose cyabonetse nijoro kiba gifite igisobanuro cyacyo niyo wabona imbwa biba bifite icyo bivuze ku buryo ushobora kuvuga uti ese iyi mbwa nta muntu bari kumwe, bityo kumenya buri kimwe bahuye na cyo mu ijoro bifite icyo bifasha mu gucunga umutekano”.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko abaturage badakwiye kwirara ngo biryamire ahubwo ko bakwiye gukora urutonde rw’uburyo bazajya bakora amarondo bityo bagashobora kwirinda bataraterwa.
Agira ati “kubera hari umutekano usesuye hari abaryama bakibagirwa amarondo bakayasubiraho ari uko bumvise ko hari inka yariwe cyangwa yibwe birakwiye ko bahora biteguye kandi bakabikora mu buryo butabavunnye”.
Muri rusange inama y’umutekano yavuze ko umutekano ari mwiza mu karere kose, uretse bimwe mu byaha bike bikiboneka birimo ubujura buciye icyuho, ubusinzi, amakimbirane mu ngo no mu miryango, imfu zo mu mazi, gukubita no gukomeretsa, abayobozi batara aho bakorera, Ibiza biterwa n’imvura n’ibindi, bakaba biyemeje gukomeza gukaza ingamba zo kubikumira cyane bakaza amarondo.
Muri iyi nama bashimye umurenge wa Bushekeri uburyo ukora amarondo kandi ugatanga raporo z’uburyo bakoze, ku buryo bafata abanyabyaha mu ijoro ndetse n’abakoze ibyaha ahandi ,bagafatirwa muri Bushekeri.