Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, butangaza ko kuba uwo murenge utuwe n’abaturage benshi ngo bituma bakora ibishoboka kugira ngo urwo rujya n’uruza rw’abantu rutabangamira ubuhinzi buteza imbere abaturage ndetse n’umutekano.
Ubuyobozi butangaza ibi mu gihe uwo murenge utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 40 kandi ufite ubuso bwa kilometero 33 gusa.
Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge ituriye umupaka. Uhana imbibi n’igihugu cya Uganda ndetse na Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo.
Muri uwo murenge kandi niho hari umupaka wa Cyanika, ahari gasutamo inyurwaho n’abantu batandukanye bava cyangwa bajya muri Uganda ndetse no muri Kongo.
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko kuba umurenge ayobora utuwe n’abaturage benshi bigira ingaruka zitandukanye zaba inziza ndetse n’imbi.
Ngo ku bijyanye n’ubucuruzi ho ngo ni byiza kuko bituma abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Abanyarwanda bagahahirana n’Abagande ndetse n’Abanyekongo.
Gusa ariko ubwo bucucike ngo butuma ubutaka bwo guhingamo cyangwa se gukoreramo ibindi bubura kuko abaza kuhatura bagura amasambu bakayaturamo bityo abaturage bari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi bakabihomberamo.
Nkanika avuga ko basaba abaza kuhatura bose kujya kubaka mu midugudu kugira ngo haboneke ubutaka.
Agira ati “Kuva ku mupaka (wa Cyanika) kugera mu karere duhana imbibi ka Musanze usanga ari urugo ku rundi urugo ku rundi. Iyo rero ikaba ari imbogamizi nyine iremereye. Mu by’ukuri abantu nubwo bacucitse, nibura baba mu midugudu hamwe kugira ngo dusigaze nibura ubutaka bajya bahinga.
Nubwo bakora n’ubucuruzi ariko bakagira n’aho twororera amatungo n’aho dukorera n’’indi mirimo, n’aho wahinga imboga, n’aho wahinga n’utundi tuntu duto natwo tugufasha kunganira bwa bucuruzi uba ukora.”
Abakora forode
Ikindi ngo ni uko urwo rujya n’urujya rw’abantu hari igihe ruzamo abakora forode ndetse n’abahungabanya umutekano cyane cyane abo bita abarembetsi bajya kurangura kanyanga muri Uganda bakayizana kuyicururiza mu Rwanda.
Nkanika avuga ko hari ingamba zitandukanye bashyizeho zo guhanga n’abantu nkabo. Ngo abenshi babata muri yombi banyura inzira zitemewe bita panya ku mupaka.
Agira ati “Urwo rujya n’uruza rw’abantu rero abenshi iyo bagezeyo (muri Uganda cyangwa muri Kongo) bakabona ya mico ya hahandi barayitira, bakayizana. Bityo yagenda yasanga bari gucuruza kanyanga nawe akayifata iyo kanyanga akayizana, kandi kanyanga mu by’ukuri twebwe utemewe. Abo rero ntitubemera, abo rwose turabarwanya.”
Kuki uwo murenge utuwe n’abantu benshi?
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika avuga ko uko guturira umupaka aribyo bituma uwo murenge uturwa n’abaturage benshi.
Agira ati “Impamvu nyamukuru nyine ubwiyongere bugenda buba: ukuba ari umurenge uri ku mupaka kandi imipaka ubu ikaba yarafunguwe cyane. Umuntu kugira ngo ajye muri Uganda ni ugukoresha indangamuntu. Yirirwayo, agendayo ni nk’uko yaba ari mu gihugu hagati.
Usanga bagenda bava ahantu hatandukanye, bakaza bakahatura, bagacururiza Uganda, bagacururiza hirya no hino.”
Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera iri gutera imbere bitewe n’ibikorwa by’iterambere bitandukanye biri kuhubakwa birimo amahoteri n’amasoko ya kijyambere.
Uwo murenge kandi ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera ituriye ikirunga cya Muhabura. Ibyo bituma ubutaka bwaho bwera cyane kuburyo abenshi mu baturage bahatuye batunzwe n’ubuhinzi bw’ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibigori.
Ibyo bivuze ko abantu bakomeje gutura ku butaka buhingwaho abaturage babura aho bahinga kandi aribyo byari bibatunze.