Nubwo Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) rushimirwa kuzuza neza inshingano zo kubungabunga umutekano mu baturage mu gihe gito rumaze rutangiye, abarugize barasabwa kurushaho kunoza imyitwarire yabo kugira ngo birinde kugwa mu makosa yo kwifatanya n’abakora ibyaha.
Ibi byagarutsweho mu nama yateraniye i Rwamagana ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22/10/2014, yari ihuje abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abagize DASSO bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza. Iyi nama ikaba yasuzumiraga hamwe ibibazo aba DASSO bamaze guhura na byo mu kazi mu gihe gisaga ukwezi kumwe gusa bagatangiye.
Ibibazo bagaragaraje, ahanini byashingiraga ku bushobozi bw’ibikoresho n’amikoro rusange bikiri bike nk’urwego rugitangira, ariko by’umwihariko, ngo ikibazo cy’ingutu kikaba ari umubare muke w’abagize uru rwego, nk’uko byagarutsweho na Baguma Willy, ukuriye DASSO mu karere ka Rwamagana.
Baguma yavuze ko ubwo aba DASSO bavaga mu mahugurwa y’uyu mwuga mu kwezi kwa Kanama, basanze ibibazo by’umutekano bisa n’ibyazamutse mu baturage, ariko ngo ku bufatanye bw’uru rwego n’abaturage bagerageje kubikemura.
Umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayiranga Jean Baptiste, yishimiye ko mu gihe gito uru rwego rumaze rutangiye imirimo, ngo rwashoboye gukemura ibibazo byinshi by’umutekano naho ku bibazo bagaragaje, ngo ahanini birashingira ku kuba ari urwego rugitangira, bityo ngo rukazagenda rwiyubaka na byo bigakemuka.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yongeye kwibutsa abagize uru rwego ko akazi k’umutekano gasaba imyitwarire iboneye ku rwego rwo hejuru maze asaba abagize DASSO kwitandukanya n’abakora ibyaha; ngo bitabaye ibyo, abazabikora bazirukanwa muri uru rwego.
Yagize ati “Mugende muzirikana ko igihatse ikindi ni ikinyabupfura, kubahana na bagenzi banyu. Ibyo niba utabishoboye, [akazi] kazaba kakunaniye. Niba hari unywa inzoga akiyandarika, rwose uwonguwo sinzi ko tuzongera amasezerano na we… kuko ntacyo uzabwira umuturage [wasinze]. Ugomba kuba intangarugero imbere y’umuturage.”
Yunzemo ati “Mu gihe rero unywa urumogi, ntabwo ushobora kurufata ahubwo urucuruza aba inshuti yawe; mu gihe unywa ‘Kanyanga’, ntabwo ushobora kumufata kuko nimugoroba uzagenda aguhe icupa birangirire ahongaho… bisaba rero ko ugira discipline (ikinyabupfura), utandukane n’ibyatuma urengera umunyacyahaa, hanyuma ibyaha bigabanuke ni cyo twifuza.”
Urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rwaje rusimbuye urwahoze rwitwa Local Defense Forces, rwashinjwaga n’abaturage kurangwa n’imyitwarire mibi yiganjemo urugomo.
Cyakora, ngo abaturage batangiye kubona itandukaniro rya DASSO na Local Defense Forces kuko kuri DASSO bakorana mu bikorwa byabo bya buri munsi, nk’uko umwe mu ba DASSO yabitangaje.