Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rusizi: Abaturage b’umurenge wa Gihundwe ngo ntibazatezuka mu kwiteza imbere

$
0
0

m_Abaturage b’umurenge wa Gihundwe ngo ntibazatezuka mu kwiteza imbere

Abaturage bo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi barishimira impinduka y’ibikorwa by’iterambere  igaragarira mubikorwa bitandukanye bikomeje gukataza mu murenge wabo muri uyu mwaka wa 2014.

m_Abaturage b’umurenge wa Gihundwe ngo ntibazatezuka mu kwiteza imbere1

Ibyo aba baturage bahagarariye abandi kuva mumudugudu kugera ku rwego rw’umurenge babigaragaje kuri kuwa 09/10/2014,  ubwo bishimiraga umwanya wambere uwo murenge wegukanye muguhiga indi mirenge mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, aho wabaye uwambere mu mirenge 18 igize aka karere ka Rusizi.

bamwe mu baturage twaganiriye barimo Mukankundiye na Niyonsenga Emmanuel  bavuga ko bageze kuri uwo mwanya bawukwiriye kubera ibikorwa bitandukanye by’iterambere baharaniye kugeza mu murenge wabo birimo imihanda , amashanyarazi, amashuri nibindi ibyo ngo bikaba byaragezweho kubufatanye bw’inzego zose kubera imikoranire myiza ibaranga

Nubwo ariko aba baturage bishimira iterambere umurenge wabo umaze kugeraho bavuga ko bagifite imbogamizi baterwa no kutagira amazi meza ibyo bikaba bikunze kugira n’ingarukambi kubuzima bw’abaturage bawutuye muri rusange , aha bakaba bifuje ko mu mihigo y’uyumwaka wa 2014-2015 basinyiye hazibandwa ku kwegereza abaturage amazi meza cyane cyane abaherereye mucyaro cy’uwo murenge dore ko ugizwe n’igice cy’umujyi nicyaro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe INGABIRE Nadine Michelle avuga ko gukorera hamwe kw’abaturage n’abayobozi aribyo byatumye umurenge wabo uhiga iyindi yo muri ako karere gusa ariko nubwo babaye abambere ngo hari ibyo batagezeho neza birimo ubwisungane mu kwivuza ndetse n’amakimbirane akigaragara mu ngo zimwe na zimwe akaba yasabye abaturage guharanira kuzagera kubyo bahize muri uyu mwaka byose ijana ku ijana kugirango bazakomeze kuba abambere, naho kukibazo cyo kwegereza abaturage amazi yavuze ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi dore ko hari n’imishinga iteganyijwe kuzageza amazi meza aho atagera muri uwo murenge

Inteko rusange y’abaturage bahagarariye abandi biyemeje gukomeza kuza ku isonga mu kwesa imihigo bavuga ko batazatezuka kunshingano zabo zo guharanira ko bakomeza gutera imbere bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu murenge wabo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>