Mu kwezi kwahariwe gahunda zijyanye n’imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, abayobozi batandukanyebakomeje kwegera abaturage no gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo bibugarije.
Ni muri urwo rwego taliki 2 /10/2014, guhera saa cyenda kugera saa kumi n’imwe n’igice, abayobozi b’Akarere ka Rulindo basuye abaturage bo mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri, mu mudugudu wa Nyabisasa mu rwego rwo gutega amatwi ibibazo byabo no gufatanya nabo kubikemura.
Iki gikorwa cyari kiyobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, n’iterambere ry’akarere ka Rulindo Bwana Murindwa Prosper.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Niwemwiza Emilienne.
Abayoozi Bafatanyije kwakira ibibazo by’abaturage bigera ku 10, bafatanya n’abaturage kubikemurira mu ruhame.
muri rusanga usanga abaturage bo muri uyu murenge nta bibazo bafite byihariye ,uretse ko bagaragaje inyota bafite mu gushaka kugera ku majyambere yihuse, kandi babigizemo uruhare rugaragara.
Akaba ari muri urwo rwego benshi mu baturage bagaragaje ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi bafite, bityo bahabwa igisubizo ko biri hafi kubageraho.
Abayobozi kandi basabye abaturage ko inyota bafitiye iterambere rikwiye kujyana no kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo biba byabagezeho bitwaye amafraanga byaba imihanda, imiyoboro y’amazi ndetse n’amashanyarazi.
Abaturage kandi banasabwe gufatanyiriza hamwe mu rwego rwo kwirindira umutekano barwanya ibiyobyabwenge, ababicuruza, ababikwirakwiza kimwe n’ababinywa.
Abagore kandi by’umwihariko basabwe kwirinda utubari, n’ugiyemo kubera inyota akaba yataha mbere ya saa kumi n’imwe mu rwego rwo kwicungira umutekano ,no kurushaho kwita ku burere bw’abana babo.
Basabwe kandi kugira uruhare mu gukumira icuruzwa n’ubucakara byateye muri ibi bihe, bakangurira abana babo kugana ishuri, no kugira uruhare rugaragara mu gushyirisha imiryango yabo mu bwisungane bwo kwivuza (mutuelle de sante).
Abayobozi muri rulindo bakaba bakomeje gahunda yo kwegera abaturage babafasha kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bibugarije.
Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangijwe tariki ya 22/9/2014 kuzarangira tariki 22/10/2014.