Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rusizi: Abayobozi barasabwa gufata ingamba zikumira ibihungabanya umutekano

$
0
0

Rusizi:Abayobozibarasabwagufataingambazikumiraibihungabanyaumutekano

Rusizi:Abayobozibarasabwagufataingambazikumiraibihungabanyaumutekano

Abayobozi b’imirenge yose yo mu karere ka Rusizi bafatanyije n’inzego z’umutekano barasabwa gufata ingamba zihamye zo gukumira ibihungabanya umutekano w’abaturage birimo ibitwara ubuzima bw’abantu ndetse n’ibihuha bigenda bigaragara hirya no hino mu mirenge itandukanye y’ako karere biyobya abaturage bigatuma bamburwa utwabo.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka rusizi, haganiriwe ku mpfu z’abaturage bicwa na abagenzi babo biturutse ku rugomo kuko mu kwezi kwa 9 gusa abantu bane bapfuye muburyo butunguranye. Muri izo mpfu umuyobozi w’akarere yatinze ku mugore wo mu murenge wa Rwimboga wishwe n’abagabo 4 bamaze kumuhohotera kimwe n’urwu’ musore wishwe na mugenzi we mu murenge wa Nkungu amuziza amafaranga Magana abiri. Abandi 2 ni abagwiriwe n’ikirombe bari gucukura amabuye yo kubaka mu murenge wa Nkaka, umuyobozi w’akarere yavuze ko kubura abantu bangana batyo kandi mubigaragara nta mpamvu igaragara bazize ari agahinda gakomeye avuga ko ibintu

nk’ibyo bidakwiye. Nzeyimana Oscara umuyobozi w’aka karere yasabye abayobozi b’iyo mirenge gukumira ibintu nkibyo bibera mu mirenge yabo baca uburara kuko aribwo butuma abantu bicwa , aha kandi yavuze ko iyi mirenge ya Rwimboga na

Nkungu ikwiye gukora ubukangurambaga bazenguruka mubaturage kubakangurira kwamagana abakoze ibikorwa by’ubwicanyi kuko bitamaganywe byaba ari nko kubishyigikira. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi yakanguriye abayobozi batandukanye kuba maso bakumira ababeshyi badukana ibihuha byo kuyombya abaturage bababwira ko hari inkunga bagiye kubazanira nyamara bagamije kubarya utwabo ibyo ngo bimaze iminsi bigaragara mu mirenge itandukanye cyane cyane iyo mu kibaya cya Bugarama.

Mu murenge wa Bweyeye abaturage bamaze kuribwa miliyoni isaga bababeshya ko bagiye kubaha inguzanyo ya Banki, ngo hari n’abandi baherutse kuza mu murenge wa Muganza bihugikana abaturage bababwira ko bifuza kubonana n’ababyeyi bose bafite impanga kugirango babafashe nyamara ibyo byose ngo bigaragara ko ari inzira zo kugirango bambure abaturage n’utwo bafite. abayobozi basabwe kunyura mubaturage babereka ko hari abantu bigize amabandi bagakoresha amayeri ahanitse yo gushaka uko babambura , nyuma yo guhabwa inama n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi abayobozi biyemeje ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira ibihungabanya umutekano kugirango abaturage bagire umudendezo Mu ngamba zafashwe zo guhangana n’ibihungabanya umutekano inzego zosezasabwe kuba maso bakaza amarondo abafatiwe mu makosa cyangwa bakekwa ko bari kuyobya abaturage muburyo bw’amayeri bagahita bafatwa batarateza ibibazo bikomeye.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>