Mu ruzinduko nyakubahwa Minisitiri w’intebe yagiriye mu karere ka Gisagara kuri uyu wa kane tariki ya 30 kanama, yasabye abayobozi b’akarere ka Gisagara gushyira ingufu mu kuzamura abaturage, bakabafasha kugera ku bikorwa by’amajyambere nk’uko biri mu nshingano zabo.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kwirindira umutekano, cyabereye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara ku rwego rw’igihugu, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr HABUMUREMYI Pierre Damien wari umushyitsi mukuru, yasabye ubuyobozi bw’aka karere ko bwashyira ingufu mu iterambere ry’abaturage, bukabafasha kuronka amazi meza n’umuriro maze nabo bakabasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Bayobozi, nimumushyireho imbaraga muzamure abaturage banyu mu iterambere, turashaka ko abaturage banyu bava mu icuraburindi bakabona umuriro w’amashanyarazi, turashaka ko abaturage banyu babona amazi meza, turashaka ko basezerera ubukene burundu. Nimubiharanira natwe tuzabafasha. Icyo tubereye hano ni ukugirango twese dufatanye maze abaturage b’u Rwanda bagire imibereho myiza ubabonye wese yifuze kuba umunyarwanda”
Ubuyobozi bw’aka karere ka Gisagara nabwo bwiyemeje ko intambwe aka karere kamaze gutera izakomeza kuba imbere, ko nta gusubira inyuma ndetse ko no mu mihigo y’ubutaha bizeye kuzaba bamaze kugeraku bikorwa byisumbuyeho mu iterambere.
Leandre KAREKEZI umuyobozi w’aka karere nyuma yo gusezeranya Minisitiri w’intebe ko umutekano ugiye gushyirwamo imbaraga maze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi biharangwa bikahacika, yanasezeranye ko no mwiterambere bazazamuka.
Yagize ati “Iterambere ry’aka karere ryagiye ridindizwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza, ariko ubu tubirimo aho utaragera niho hake, mbese ndemeza ko mu gihe gito ahantu hose hazaba ari umujyi, bityo n’ibikorwa by’abaturage bizamuke bigire agaciro”
Akarere ka Gisagara bigaragara ko kagizwe n’icyaro gusa, kuri ubu kabashije kwikorera imihanda ku buryo imirenge yako yose ukoari 13 igiye ifite imihanda minini kandi myiza, icyo kikaba aricyo cyabanje kuko bemeza ko umuhanda uri mu gikorwa nyamukuru kiganisha ku iterambere.
Google+