Kuba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basigaye basinyira imihigo bazesa imbere y’ubuyobozi bw’akarere, bizajya bituma abayobozi n’abaturage baha agaciro iyo mihigo kuko baba bayishyizeho umukono, bitume baharanira ku yesa 100%.
Mu gikorwa cyo gusinyana imihigo n’akarere izeswa mu mwaka wa 2012-2013 tariki ya 28/08/2012, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Ruhango uko ari 9, baherekejwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, basinyanye n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango imihigo bazesa ikubiyemo inyingi 4 za guverinoma.
Mbabazi Francois Xavier n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango avuga ko kuba imirenge isigaye isinyira imihigo izesa, ngo bizajya bigira uruhare runini mu kwesa imihigo akarere kaba karasinyiye imbere ya Nyakubahwa perezida wa Repeburika.
Nyuma y’igikorwa cyo gusinyira imbere y’umuyobozi wakarere imihigo izeswa n’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa bavuzeko mu mihigo yabo icyo bagiye kwibandaho ari uguha service nziza ababagana ndetse bagaha umwanya abaturage bakagira uruhare muri iyi mihigo.
Mu mihigo y’umwaka ushize 2011-2012 umurenge wa Ntongwe niwo waje ku mwanya wa mbere mu naho umurenge wa Bweramana ukaba ariwo wabaye uwanyuma.
Google+