Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rulindo: hatangiye imurikabikorwa ryateguwe na DJAF.   

$
0
0

m_Rulindo hatangiye imurikabikorwa ryateguwe na DJAF

tariki ya 29/8/2014,mu murenge wa Rusiga ho mu karere ka Rulindo aho bita ku kirenge cya Ruganzu, hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo DJAF.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo mu ijambo rye yatangaje ko hari abamuritse ibikorwa byabo bateye imbere, n’ubwo hatabuzemo abakiri hasi bakeneye guterwa inkunga kugira ngo ibikorwa byabo bibashe kuzamura iterambere ryabo n’iry’akarere muri rusange.

m_hatangiye imurikabikorwa ryateguwe na

nk’ubuyobozi bw’akarere ngo icyo biyemeje gukora ni ugukomeza gutera inkunga aba bafatanyabikorwa bakiri hasi, mu rwego rwo kugira ngo nabo bazamuke, babafasha cyane cyane mu kuzamura ikoranabuhanga ryabo.

Yagize ati ”biragaragara ko hari abateye imbere mu bikorwa byabo bakora ,hakaba hakiri n’abandi bakiri hasi.Twebwe nk’ubuyobozi bw’akarere icyo twiyemeje gukora ni ukubafasha kuzamura ibikorwa byabo ,bifashihije ikoranabuhanga kandi twizera ko nabo bazatera imbere, ku buryo uko imyaka igenda izamuka nabo bazaba bafite ibikorwa bifatika.”

m_hatangiye imurikabikorwa ryateguwe

Kangwagye kandi avuga ko bishimira aho iterambere ry’akarere rigeze, n’abafatanyabikorwa bako, ngo kuko bigaragaza ko abaturage bazamutse mu myumvire ijyanye n’ibikorwa by’iterambere ryabo.

Agashya kari muri iri murikabikorwa ngo ni uko ryeguriwe abafatanyabikorwa cyangwa abikorera ku giti cyabo, aho bitandukanye na mbere rigikorwa n’ubuyobozi ubwarwo.

akaba ari muri urwo rwego uhagarariye Djaf mu karere ka Rulindo,Hakizimana Jean Baptiste avuga ko byabahaye imbaraga zo gukomeza gukora no guteza imbere abaturage b’aka karere.

Gusa Hakizimana avuga ko hari Zimwe mu ngorane bahura nazo zirimo nko kuba bifuza ko imurikabikorwa nk’iri ryajya riba  buri mwaka, ariko ngo ugasanga ntibyubahirijwe.

gusa ngo uyu ni umwanya wo gusaba ko byashyirwa muri gahunda ,bityo bagakangurira abaturage ko bagomba gushyira imbaraga mu bikorwa bijyanye n’iterambere ryabo bafatanije n’abafatanyabikorwa babo n’ubuyobozi bw’akarere kabo.

Akaba asaba ko abafatanyabikorwa bajya bakora ibikorwa bijyanye n’ibibazo abaturage bafite bityo bagasubiza ibi bibazo.

Mu bisanzwe uruhare rwa Djaf mu iterambere ry’akarere ngo ni ugufasha abaturage gukora no gutera imbere mu nyungu zabo .

Iri murikabikorwa ry’ibikorwa bya Djaf mu karere ka Rulindo biteganijwe ko rizamara iminsi 4.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>