Kuva mu mwaka wa 2008, mu karere ka Ngororero bagaragaza uko besheje imihigo akarere kaba karagiranye na perezida wa Repubulika, igahera ku nzego zo hasi mu midugudu, utugari n’imirenge aho abaturage n’abayobozi kuri izo nzego nabo bahiga imbere y’ababakuriye.
Nkuko bigaragara akarere ka Ngororero kagenda kazamuka mu manota uko umwaka utashye, kuko mu mwaka wa mbere akarere kagize amanota 69% ariko ubu kakaba kageze aho kagira 93%. Uku ni nako ibikorwa remezo nk’imihanda, amasoko, amazi meza, amashuri n’ibindi byinshi bikomeza kwiyongera buri mwaka.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko bagize amahirwe yo gukorera ku mihigo kuko bituma bagira intego zifatika. Aka karere kandi kagize amahirwe ko Perezida wa repubulika akongerera buri mwaka ingengo y’imari yihariye igamije kukihutisha mu iterambere. Hari ibikorwa neza byinshi hakaba n’ibitaragerwaho.
Abo bikorerwa bafite uko babona gukorera ku mihigo.
Niytonsenga Jean Damascene, avuga ko imihigo ituma babona ibikorwa remezo ku buryo bwihuse, we atekereza ko iyo imihigo itabaho bitari kugenda nk’uko bimeze ubu. Uyu muturage avuga ko ashingira ku mbaraga we yita nyinshi abayobozi bashyira mu kurangiza ibikorwa cyane cyane iyo igihe cyo guhigura cyegereje.
Undi muturage utarashatse ko amazina ye avugwa, avuga ko abayobozi bita ku bikorwa gusa maze rimwe na rimwe bagahutaza abaturage bashaka ko babafasha kubona amanota. Urugero rutangwa ahanini ngo ni mu kwakwa amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ayinyubako z’amashuri, ahari abaturage bagiye bahutazwa nko mu murenge wa Ngororero mu kagari ka torero n’ahandi.
Ibi ariko, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu aherutse gutangaza ko ntabyo bazi, kandi ko niba bibaho ari amakosa akorwa n’abayobozi kandi ngo iyo bamenyekanye barakurikiranwa.
Ngo hari abayobozi biha umuhigo muto bagamije kuzabona amanota menshi?
Rimwe na rimwe, hari abibaza impamvu hari abayobozi usanga besa imihigo ku kigereranyo gikubye inshuro nyinshi icyo bari bategereje . Urugero rutangwa ni nk’aho muri uyu mwaka ushize hari umuhigo wo mu murenge wa Kageyo washyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 600%. Hari n’indi mihigo usanga igera kuri 300%. Ndagijimana Gaston asanga hari abayobozi bashobora kuba biha umuhigo muto kandi hari ubushobozi bwo kugera kuri byinshi.
Ikindi kivugwa ku birebana no guhigura ni umubare muto w’ingo zigira amakayi y’imihigo ndetse izindi ntiziyikorereho. Muri gashyantare 2014, ubuyobozi bw’akarere bwiyambaje abafatanyabikorwa bako batandukanye mu gufasha mu kuzamura uru rwego rw’imihigo yo mu ngo.
Imihigo yatumye havuka udushya hanongerwa imirimo
Uretse imirimo mishya igenda ivuka kubera ibikorwa bitandukanye muri aka karere, hanagaragara udushya twinshi twagiye dukorwa n’abaturage mu guhanga imirimo tugashyigikirwa n’imirenge ndetse n’akarere. Utwo dushya turebana ahanini no kwihangira imirimo ariko itari isanzwe ikorerwa muri aka karere, ku buryo bishimisha abaturage bikanabagirira akamaro.
Ubwo yasuraga akarere ka Ngororero kuwa 14 Kanama 2014, Depite Ngabo Amiel yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero nibukomeza gukorera ku mihigo uko bimeze ubu, aka karere kazaca ku tundi twinshi kubera gukorera hamwe kuranga abakozi bako. Ndetse minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu nayo iherutse kubwira abagatuye ko inkunga bahabwa na Perezida yiteguye kuyikomeza kuko bayikoresha neza.