Taliki ya 25 kanama, Leta izashyira ku isoko impapuro nyemezamwenda cyangwa mvunjwafaranga, zifite agaciro ka Miliyali cumi n’eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda.
Ni muri urwo rwego ihagarariwe na banki nkuru y’u Rwanda BNR hakomeje gutangwa ibiganiro hirya no hino, bashishikariza abanyarwanda kuza kugura izi mpapuro.
Kuba leta ishishikariza abaturage kugura izi mpapuro ngo ni ukugirango abanyarwanda ubwabo babashe kwifashiriza leta mu iterambere, gushyigikira abanyarwanda baciriritse mu gushora imali no kwizigamira, ndetse no kubasha guha abaguze izi mpapuro uburyo bwo kubona inyungu ubundi zigiraga hamwe kuko igihugu cyakaga amadeni hanze.
Abitabiriye ibi biganiro bibaza uko byagenda mu gihe uwaguze izi mpapuro yakenera amafaranga mbere y’igihe giteganyijwe mu gihe yaba agize ikibazo.
Nk’uko bitangazwa n’umusesenguzi mu gashami k’isoko ry’amafaranga muri banki nkuru y’igihugu BNR Ngirimana David, ngo biteganyijwe ko uwaguze izi mpapuro z’agaciro ashobora kugana Banki abitsamo akazitangayo akabona inguzanyo cyangwa se akaba yajya ku rwego rwa kabiri ruri ku isoko ry’imali n’imigabane akagursha impapuro ze, ku giciro cyazo kiri ku isoko.
Ngirimana avuga ko izi mpapuro zihindurirwa amazina zikandikwa ku uzihguze, agira ati, “izi mpapuro zandikwa ku uziguze muri bikandikwa muri cya gitabo cy’ikoranabuhanga kibikwamo amazina ya nyir’impapuro nyemezamwenda muri BNR”
Iyi gahunda ya Leta yo kuguza amafaranga imbere mu gihugu ngo yegerejwe abaturage aho umuntu ashobora kugura kuva ku rupapuro rumwe ku bihumbi 100frw, kugeza ku zo yifuza zose bitewe n’ubushobozi afite.
Izi mpapuro zikazajya zibikwa kuri konti y’uwaziguze muri banki uwaguze yifuza, ari nayo mpamvu abadasanganywe amakonti basabwa kuba bayafunguje nibura mbere ya 25 uku kwezi, kuko isoko rizamara umunsi umwe gusa.
Ku bijynanye n’urwunguko rukiri hasi ugereranyije n’urutangwa muri za banki aho Leta izungukira abaguze izi mpapuro 11,5% mu gihe usanga amabanki ageza hejuru ya 15% Ngirimana avuga ko uko abagura bitabira ari nako haganirwa uburyo bwo kuzamura urwunguko kandi Leta ikaba yaragabanyije umusoro kugeza kuri 5% ku baguze hejuru y’impapuro z’agaciro ka miliyoni ashatu mu gihe ubundi umusoro wari 15%.
Ibi ngo bikaba bizatuma abafite amafaranga bitabira kugura izi mpapuro, kuko ngo harimo na gahunda yo kwigira, aho umunyarwanda azaba yagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cye.
Ikindi ngo ni uko leta yo itajya yambura umukiriya wayigurije mu gihe usanga hari amabanki ahura n’ibibazo byo kwamburwa.