Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gakenke: Hari gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku ruhare imihigo igira mu iterambere ry’abaturage

$
0
0

Mu rwego rwo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ruhare imihigo igira mu iterambere ry’abaturage, kuva tariki 01 Kanama 2014 kugeza ku ya 03Kanama 2014 itsinda ry’abakozi b’ikigo Institute of Policy Analysis and Research (IPAR) bari muri icyo gikorwa mu karere ka Gakenke.

Gakenke Hari gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku ruhare imihigo igira mu iterambere ry’abaturage

Iri tsida riyobowe na Roger Mugisha hamwe na bagenzi be 11 bakiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buhagarariwe n’umuyobozi wako Deogratias Nzamwita wabahaye ikaze akanabacira kumayange bimwe mubikorwa byagezweho kuburyo bw’amashusho.

Yerekana muri make ibyagezweho, umuyobozi w’akarere Deogratias Nzamwita yasobanuye ko mu mihigo akarere kahize uko ari 15 mubijyanye n’iterambere ry’ubukungu asanga barageze kuri 97.4%, naho mu iterambere ry’imibereho myiza bageze kuri 97.3%, imiyoborere myiza mu mihigo 10 bahize bageze kuri 99.2%, naho muri rusage imihigo yose igeze ku kigero cya 98% .

Bimwe mubikorwaremezo bishyizwemo imbaraga cyane kurusha ibindi muri gakenke harimo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage, aho umwaka w’imihigo ushize bari kuri 7% ariko ngo ubu bamaze kugera kuri 13%  nkuko nabyo byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka gakenke.

Kuba hasigaye hakorwa ubushakashatsi n’itsinda rigizwe n’abantu benshi ni uko usibye kuba imihigo ifite icyo igezaho ba nyirayo mubijyanye n’ibikorwa, ariko kandi ibi bikorwa bifite abo bikorerwa kuko bikorwa hari intego yo kuzana impinduka mu mibereho y’abanyarwanda nkuko bisobanurwa na Mugisha uhagarariye itsinda rya IPAR ririmo gukora ubushakashatsi muri Gakenke.

Ati “hari ibihugu byinshi biza kudusura hari ibyo baje kutwigiraho tukababwira ko ibyinshi tubigeraho biciye mu mihigo, igihe cyari kigeze ko nyuma y’imyaka irenga itanu tugaragaza ikintu hatazagira n’udutanga kugishyira hanze akacyiyitirira kandi aritwe abanyarwanda twagitangije”

Ubu bushakashatsi bugomba gukorerwa mu byiciro bitatu birimo gusuzuma inyandiko,  hakazamo Ibarura kubakozi hamwe n’icyiciro cyanyuma kirimo gusura ibikorwa ukongeraho ibiganiro mu matsinda n’abaturage bari aho igikorwa kiri.

Abakozi babajijwe bose batoranyijwe n’iryo tsinda kandi muburyo bwa tombora kandi bakabazwa muburyo bw’ibanga kugirango buri wese arusheho kwisanzura.

Bamwe mubakozi b’akarere bavuga ko uburyo burimo gukoreshwa muri iri suzumwa ry’imihigo rya 2013- 2014 ari bwiza kuko hibandwa ku uruhare rwa buri wese uko abonamo umuhigo nkuko Oswald Niyonzima umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe imiyoborere myiza abyemeza.

Ati “mbere abakozi, abayobozi ndetse n’abatekinisiye bafataga dosiye berekana ibyagezweho ariko ntihaboneke umwanya wo kwumva umuntu uko abibona muri macye ntihaboneke uruhare rw’uwo mukozi mu muhigo ngo nawe agaragaze uko abyumva”

Kuri bo rero ngo bitanga isura nziza ko iri suzuma mihigo rizatanga ishusho nyirizina ry’uko imihigo imeze, nicyo imaze hamwe n’icyo igamije kugeza kubaturage.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>