Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Karongi: Local Defense zabwiwe ko gukuramo umwamboro bambaraga bitabambuye ishingano zo gucunga umutekano

$
0
0

Abahoze ari local defense mu karere ka Karongi bagera kuri 970 basabwe kutitiranya kwambura umwambaro wa local defense no kwiyambura inshingano zo kurinda umutekano hamwe n’abandi Banyarwanda.

Ibi byashimangiwe kuwa 14/07/2014 ubwo mu rwego rwo kubahiriza itegeko rikuraho umutwe wa Local Defence uzasimburwa n’urwego rwa DASSO mu karere ka Karongi mu ntra y’Uburengerazuba basezereraga ku mugaragaro abari abalocal defense 970.

Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’inzego z’umutekano babibukije ko kuba bakuyemo umwambaro w’abarangaga bidasobanuye ko biyambuye n’inshingano zo gufatanya n’abandi Banyarwanda kurinda no gucunga umutekano w’igihugu.

abahoze ari local defense bahawe celitificat z’ishimwe n’umusanzu mu kubumbatira umutekano

abahoze ari local defense bahawe celitificat z’ishimwe n’umusanzu mu kubumbatira umutekano

Maj. Bugingo Sureter uyobora ingabo mu Karere ka Karongi yashimye akazi kakozwe na Local Defense mu kurinda umutekano maze abasaba kuzakoresha ubunararibonye bafite bagafasha umutwe wa DASSO uzabasimbura. Yagize ati “Abagiye kubasimbura bari mu mahugurwa ejo bundi bazarangiza amasomo. Mwebwe rero mwari mubimazemo iminsi mufite ubunararibonye nibaza muzabegere mubamenyereze uko akazi k’umutekano gakorwa.”

Abahoze ari ba Local Defense nabo bijeje ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ko gukuramo umwambaro w’akazi bakoraga bitabambura Ubunyarwanda n’inshingano zo kurinda umutekano. Ku by’ibw’ibyo ngo bakaba biteguye kugenda bagafatanya n’abandi muri gahunda za Reta.

 

Ntabanganyimana Felicien, wafashe ijambo mu izina rya bagenzi be bari ba Local Defense bagenzi be bo mu Karere ka Karongi akaba na we yasabye akomeje bagenzi be kwihesha agaciro mu buzima bagiyemo. Yagize ati “N’ubu ndabibasaba bakomeze ubunyangamugayo aho bambariye inkindi ntibazahambarire ubucocero, bakomeze ingufu bari bafite banihangira imirimo kugira ngo buri wese ajye atubwira ko ameze neza nta no kwiyandarika nk’uko bisanzwe.”

 

Umuyobozi w’akarere ka Karongi ageza ijambo ry’ishimwe ku bahoze ari local defense

Umuyobozi w’akarere ka Karongi ageza ijambo ry’ishimwe ku bahoze ari local defense

 

Ibi kandi byanatsindagiwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, wabwiye abasoreje aha ikivi cyo kwitwa Local Defense ko leta itifuza kubumva mu ngeso mbi. Yagize ati “Turabasaba ko ejo cyangwa ejo bundi uw’urwagwa rwishe tutazajya twumva ngo ni uwahoze ari Local Defense, uwafashwe mu ngegera no mu bajura ngo ni uwahoze ari Local Defense, umujura ni uwahoze ari Local Defense.”

Bwana Kayumba yashimangiye ko n’ubwo nta muturage ukwiye kurangwaho ingeso mbi, ariko uwahoze ari muri Local Defense bo bigomba kuba umwihariko.

Abahoze ari ba Local Defense mu Karere ka Karongi 970 bashimiwe umurimo w’ubukorerabushake bakoze, bakaba basabwe kwibumbira mu makoperative nk’inzira ntakuka yo kwiteza imbere. Ayo makoperative ngo ni nayo akarere kazaheraho kabatera inkunga mu bikorwa bazasanga bibabereye kandi byabafasha kwiteza imbere mu buzima bagiyemo.

 

Itegeko risesa umutwe wa Local defense ryo ku wa 10/05/2013 riteganya ko urwo rwego rwacungaga umutekano rusheshwe guhera kuwa 07/07/2014 rukaba rutakiriho, rukazasimburwa n’urwego rwa DASSO, district administration security support organ.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles