Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Rutsiro : Biyemeje kuvugurura imikoranire yabo n’akarere

$
0
0

m RutsiroBiyemeje kuvugurura 300x112 Rwanda | Rutsiro : Biyemeje kuvugurura imikoranire yabo n’akarereNyuma y’uko akarere ka Rutsiro kabaye aka nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011 – 2012, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere baratagaza ko nabo babigizemo uruhare, bakaba biyemeje kumurika ibyo buri mufatanyabikorwa akora ndetse hakabaho no kugenzura niba buri wese ashyira mu bikorwa ibiri mu nshingano ze nk’uko yabyiyemeje kugira ngo ubutaha bazaheshe umwanya mwiza akarere bakoreramo.

Ku ikubitiro, abo bafatanyabikorwa bateguye imurikabikorwa bagamije kwerekana ibyo bakora. Bibarimana Jonathan, umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro avuga ko zimwe mu ngamba bafite nyuma yo kumurika ibyo buri mufatanyabikorw akora zirimo gukora urutonde rushya rw’abafatanyabikorwa bagaragara umunsi ku munsi ndetse hakabaho no kugenzura imikorere yabo.  Ati : « Turashaka ko akarere kacu gasubirana imyanya y’imbere kahoranye; turashaka kandi ko ibikorwa twiyemeje bigerwaho koko kugira ngo uruhare rwacu ruzagaragare mu kwesa imihigo y’ubutaha. »

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro bwana Byukusenge Gaspard na we avuga ko hari abafatanyabikorwa bagiye batenguha akarere mu mwaka ushize, ku buryo muri uyu mwaka hagomba kubaho impinduka zijyanye n’imikoranire. Ati : « umwaka ushize abafatanyabikorwa ntabwo bashyize mu bikorwa ibyo bari badusezeranyije, ubu rero twasabye ko buri mufatanyabikorwa atwereka gahunda y’ibikorwa ateganya kugeraho muri uyu mwaka kugira ngo tubone uko tubakurikirana. » Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko bitarenze ukwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2012 bazatangira kugenzura aho  ibikorwa by’abafatanyabikorwa bigeze ndetse no kureba niba koko bihari.

Gahunda yo kugaragariza abaturage ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro ibaye ku nshuro ya kabiri ku rwego rw’akarere. Ni imurikabikorwa ryatumiwemo abafatanyabikorwa barimo imiryango itagengwa na leta y’imbere mu gihugu ndetse n’indi miryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, amadini, amakoperative, ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Rizamara iminsi itatu rikaba ryatangiye ku ya 28 kugeza ku ya 30 Kamana 2012. Abafatanyabikorwa 106 bakorera mu karere ka Rutsiro ni bo baryitabiriye.

 

Incoming search terms:

  • imurikabikorwa rutsiro
  • Rutsiro
  • Www akarere ka rutsiro
Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>