Abayobozi b’akarere ka Gatsibo baravuga ko intera ako karere kagezeho nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye ngo igaragaza iterambere rikomeye ku buryo nta wagereranya icyari komini Murambi ya kera na Gatsibo y’iki gihe kandi ngo ibyagezweho byose ni uruhare rw’abaturage n’ubushake bwabo bwo gutera imbere.
Mu Gatsibo bavuga ko ngo nyuma yo kubona ubwigenge, ubutegetsi bwagiyeho mu Rwanda ngo bwabaswe n’imiyoborere mibi itari igamije iterambere ry’abaturage. Ubu butegetsi ngo bwahezaga abaturage, bukabima ijambo ndetse ngo ni nabwo bwateguye kwica abenegihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma ya 1994 ariko ngo u Rwanda rumaze kwibohora hagiyeho ubuyobozi bugamije iterambere ry’abaturage, bose bahabwa ijambo mu kugena no kwiyubakira ibyiza by’igihugu bashaka. Ruboneza Ambroise uyobora akarere ka Gatsibo avuga ko iryo terambere rishingiye ku miyoborere myiza, aho buri abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, kandi bamaze guha agaciro gahunda za Leta ku buryo ubu bamaze kuzigira izabo.
Ubutegetsi bwahozeho ngo uretse no kudafasha abaturage muri gahunda zitandukanye z’ubuhinzi, ubworozi n’indi myuga, ngo ntibwabahaga umwanya wo kwihitiramo icyabateza imbere.
Mu burezi ngo ntibyari byoroshye kuko amashuri yabonwaga n’ufite bene wabo bakomeye cyangwa uwemerewe hagendewe kuri politiki y’iringaniza y’icyo gihe, ngo basanga ari mwene ngofero bakamusimbuza uwifite.
Kuri ubu ngo uburezi, imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu bigaragarira buri wese ku buryo ugeze mu karere ka Gatsibo utahaheruka atashidikanya kuvuga ko aka karere kibohoye nk’uko bitangazwa n’uyu muyobozi w’akarere ka Gatsibo, bwana Ruboneza Ambroise.
Ruboneza agira ati: “Kugereranya Gatsibo uko tuyibayemo iki gihe na komini Murambi ya mbere ya Jenoside ni ibintu bitagereranywa. Ni nko kugereranya umwijima n’urumuri cyangwa Isi n’Ijuru. Hari uwakumva ariko nanone byoroshye kuko ngo bihagije guhagarara hano hanze ukareba impinduka zagiye zibaho kuko bihita bikugaragariza aho twavuye n’aho tugeze uyu munsi.”
Kuva u Rwanda rwakwibohora mu 1994, ngo mu karere ka Gatsibo hamaze kubakwa ibikorwa by’iterambere bigaragara birimo nk’inganda zitandukanye nk’urutunganya umuceri, urutunganya imyumbati rukayibyazamo ifu, urukora inkweto mu ruhu n’izindi. Izi nganda ngo ntibishimira ko zubatswe gusa, ahubwo ni umusingi w’iterambere n’ubukungu kuko byatumye abaturage muri ako karere bahabwa akazi ari benshi.
Akarere ka Gatsibo gafite ibitaro bikuru 2, ibigo nderabuzima 19 ndetse n’udushami tw’ubuzima bita postes de santé 17, mu gihe mbere ya Jenoside ngo hari ibitaro gusa nabyo bikaba bitari bifite ibikoresho bihagije mu kwita ku babigana.