Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro, Lieutenant Colonel John Karega, arashishikariza urubyiruko kubumbatira umutekano w’iterambere igihugu kimaze kugeraho kugira ngo hatagira uzongera kugisubiza mu icuraburindi.
Ibyo Lieutenant Colonel John Karega yabigarutseho tariki 30/06/2014 ubwo yaganiraga n’urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Rutsiro mu kiganiro cyavugaga ku ruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kwibohora no kubungabunga ibimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize.
Impamvu yaganiriye n’urubyiruko akarushishikariza kurinda ibimaze kugerwaho ngo ni uko urubyiruko ari rwo rwafashe iya mbere mu kubohora igihugu no gutuma kigera ku iterambere kimaze kugeraho.
Ati “urubyiruko icyo rwiyemeje ruragikora, ibikenewe ni mwe mugomba gufata iya mbere kugira ngo mubigereho.”
Imvano y’urugamba rwo kwibohora
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro yasobanuye ko intandaro y’urugamba rwo kwibohora ari ubuyobozi bubi bwabayeho mu Rwanda mu bihe byo hambere butoteza Abanyarwanda bamwe kugeza aho bamwe bavutswa uburenganzira bwabo bagahunga igihugu bakajya mu mahanga.
Bagezeyo, kubera kutagira igihugu cyabo, ngo bahuye n’ingorane, ntibagira uburenganzira bwo kumva ko bagomba gukora ibyo bagomba gukora, haba kwiga, haba kujya mu buyobozi, ntibabishoboraga kubera ko bitwaga impunzi.
N’Abanyarwanda basigaye mu gihugu ngo ntabwo bari bafite amahirwe angana kuko hari bamwe bumvaga ko bafite ijambo kurusha abandi bitewe n’agace bakomokamo.
Urubyiruko ngo rwanze kubyihanganira rwiyemeza guharanira kugaruka no gutura mu gihugu cyabo, u Rwanda. Kubera ko bamwe mu rubyiruko rw’impunzi z’Abanyarwanda babaga muri Uganda bajyaga mu rugamba, aho barwanaga ku ruhande rwa Museveni, bamwe ndetse bakahagwa, basanze badakwiye gutakaza ubuzima barwanira igihugu kitari icyabo, biyemeza kurwanira igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Abasaza n’abakecuru na bo ngo babaga barabuze uko bagira bagasigara bategereje ko urubyiruko hari icyo ruzakora kugira ngo basubire mu gihugu cyabo.
Tariki ya 1/10/1990 ni bwo urugamba rwo kwibohora rwatangiye. Mu ntangiriro z’urugamba i Kagitumba, bamwe mu bari bayoboye urugamba bararashwe bahasiga ubuzima barimo nyakwigendera Gen. Maj. Fred Rwigyema wari watangije ku mugaragaro urugamba rwo kubohora igihugu.
Ibyo ariko ngo nyibyabaciye intege kuko bari batangiye urugamba biteguye no kuhasiga ubuzima, ariko icyo barwanira bakakigeraho, ibyo bikaba ari na ko byagenze kuko urugamba rwakomeje kugeza ubwo bafata igihugu.
Urubyiruko, imbaraga z’igihugu
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro, Lieutenant Colonel John Karega, yakomeje aganira n’urwo rubyiruko ababwira ko urubyiruko ari rwo rwabohoye igihugu kandi ko n’ubu igihugu kikirukeneye kuko ngo kidafite urubyiruko nta cyo cyageraho.
Ati “iyo tutaba urubyiruko, nta bandi bari kubikora ngo babishobore. Ni yo mpamvu rero urubyiruko icyo rwiyemeje ntabwo cyarunanira, rukigeraho.”
Yagaye n’abasirikari b’Abafaransa baje mu gihugu nyamara aho kugira ngo bahagarike ubwicanyi ahubwo bagakingira ikibaba abicanyi bashyiraho icyo bise Zone Turquoise, ibi bikaviramo Abatutsi bari muri ako gace kwicwa ku buryo hamwe mu bice barimo habereye Jenoside mu buryo bukomeye harimo nka Murambi i Nyamagabe na Bisesero mu karere ka Karongi.
Ati “ni yo mpamvu urubyiruko rufite akazi kanini ko kubumbatira ubumwe bw’iki gihugu.”
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu hakurikiyeho gahunda zitandukanye zirimo kunga Abanyarwanda, gushyiraho ubuyobozi bubereye abaturage, kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, uburenganzira bwo kwiga no kuvurwa kuri buri wese, n’ibindi.
Ati « iri terambere mubona u Rwanda rugeraho, ntabwo byikora, ahubwo ni urugamba rwo kwibohora rugikomeza, kandi ni mwebwe Abanyarwanda mugomba kubigiramo uruhare, bikaba umuco, abantu bakishakamo ibisubizo.”
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro yabwiye urubyiruko ko rugomba kugaragaza uruhare rwarwo mu guteza imbere igihugu kuko rufite abayobozi beza, bahora bashishikajwe no gushaka icyateza imbere abaturage.