Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rusizi: Minisitiri KANIMBA arasaba akarere ka Rusizi gukurikirana buri munsi uko ingengo y’imari ikoreshwa

$
0
0
m_Minisitiri KANIMBA arasaba akarere ka Rusizi gukurikirana buri munsi uko ingengo y’imari ikoreshwa

Minisitiri kanimba mumuganda I rusizi

Miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ngengo y’imari yemejwe y’akarere ka Rusizi izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2014-2015 bimwe mu bikorwa by’ibaze ni ibikorwa by’iterambere ry’abaturage biganisha ku imibereho myiza yabo.

Ubwo hamurikwaga iyi ngengo y’imari kuwa 27/06/2014 Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mubiganiro yagiranye n’abakozi b’aka karere yasabye abakozi kuba bakurikiranira hafi uko ibikorwa bateganyije gukora biri kugenda umunsi kuwundi bityo ahagaragaye imbaraga nkeya hakaba hakosorwa kakiri kare

Ingengo y’imari y’akarere ka Rusizi y’uyu mwaka wa 2014-20145 mu karere ka Rusizi yiyongereyeho 10 ku ijana ugereranyije n’iy’umwaka ugiye kurangira . nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi NZEYIMANA Oscar ngo uku kwiyongera biterwa nuko hari ibikorwa byinshi by’iterambere akarere ka rusizi kenda gukora bizatuma aka karere kava ku rwego rwimijyi mito kakungiriza umujyi wa Kigali ku rwego rw’imijyi izaba ikomeye mu Rwanda mu gihe kiri imbere .

Abaturage twaganiriye bakaba bifuza ko aya mafaranga yakwibanda kubikorwa remezo cyane cyane mu bice by’icyaro no ku mishinga na gahunda bizamura ubuzima n’imibereho yabo.

Iki cyifuzo cy’abaturage ngo cyarashubijwe muri iyi ngengo y’imari kuko ibyinshi mu bikorwa byiganjemo ibikorwaremezo nk’amazi, imihanda, amashanyarazi, kubaka ituragiro ry’inkoko rigezweho muri aka karere n’ibindi bikazatwara 34% by’ingengo y’imari yose ni ukuvuga asaga miliyari 4 na miliyoni 885.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yashimye akarere ka Rusizi  uburyo iyi ngengo y’imari yasaranganyijwe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere aka karere. Kubw’umwihariko ashima ko ibyinshi bishingiye ku iterambere ry’abaturage

Amafaranga azifashishwa muri iyi ngengo y’imari y’umwaka utaha mu karere ka Rusizi izaturuka mu misoro n’amahoro byo muri aka karere , amafaranga ya leta azava mu karere , ay’abaterankunga n’abandi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>