Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yashimiye abaturage b’Akarere ka Rusizi intambwe bagezeho mu kwikorera ibibafitiye akamaro, bigaragarira mu bikorwa by’umuganda kuko bitabira ari benshi, akavuga ko ibyo ari ikimenyetso nyakuri cyo kwibohora.
Yaboneyeho kubasaba gukomeza urwo rugamba bibohora n’ingoyi y’ubukene bukigaragara mu baturage,baharanira kubona ibibahaza n’ibyo basagurira amasoko. Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu murenge wa Muganza nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza uku kwezi kwa Kamena yari yifatanijemo n’abaturage b’uwo murenge.
Uyu muganda witabiriwe ku buryo bugaragara wari uwo gutunganya umuhanda Gakenke-Barrage ureshya na 3,5km, ukazahuza imirenge ya Muganza na Gikundamvura. Mu byo abaturage bawutezeho hakaba gufasha abahinzi b’umuceri b’iyo mirenge yombi kugeza umuceri wabo ku nganda ziwutunganya mu buryo bworoshye, kuko ubundi ngo wasangaga uwo muceri uhera mu ngo cyangwa ku mbuga z’ubwanikiro kubera kubura inzira nziza yo kuwugeza kuri izo nganda. Uzanafasha mu yindi mihahiranire no mu buryo bwo kugera kwa muganga barwaye nk’uko uyu muturage Vumiliya Alphonsine abivuga.
Uyu muganda ngo watekerejwe bijyanye n’umunsi ngarukamwaka wo kwibohora uteganijwe ku wa 04 Nyakanga, uyu mwaka, ngo ukaba ari ingirakamaro cyane ari na yo mpamvu uzitabwaho by’umwihariko nk’uko na byo byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.
Mu butumwa bwe nyuma y’uwo muganda, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yashimiye muri rusange abaturage b’Akarere ka Rusizi intambwe bamaze gutera mu kwikorera ibibafitiye akamaro, avuga ko icyo ari ikimenyetso nyakuri cyo kwibohora.
Uretse uyu muganda, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwungukira byinshi mu bikorwa by’umuganda, kuko nk’umwaka ushize wonyine ngo agaciro kabyo kabariwe amafaranga agera kuri miliyoni 600 z’amanyarwanda.