Mu rwego rwo kumurikira abayobozi b’utugari n’imirenge ibyavuye mubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kubijyanye n’uko abaturage babona imiyoborere hamwe n’uburyo bishimiye cyangwa batishimiye serivise bahabwa n’ubuyobozi bwabo.
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2014 zimwe mu ntumwa z’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere baganiriye banamurikira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013.
Alex Africa, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwongerera ubushobozi inzego z’ibanze mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, yatubwiye ko gahunda nkiyi ari ingirakamaro kuko iyo abaturage baganirijwe kuburyo bahabwamo serivise bituma hamenyekana ibyo bishimiye nibyo bakeneye ko binozwa.
Ati “ ibyo rero iyo tumaze kubibona turaza tukabimurikira abayobozi tukababwira tuti, dore uko abaturage bababona, noneho namwe muzikosore aho mwanenzwe munongere imbaraga aho mwashimwe”.
Africa akomeza avuga ko bifuza ko ibyo abayobozi bakorera abaturage, abaturage bagomba kuba babizi ndetse bagatanga n’uruhare rwabo kuburyo bakorerwa ibyo bazi kandi bemera bavuganye n’abayobozi babo.
Africa yongeraho ko bagiye berekana ibyavuye mubushakashatsi bwakorewe uturere bakoresheje amabara aho abari mw’ibara ry’icyatsi baba baragize amanota ari hejuru ya 75%, naho hagati ya 50% na 75% uba uri mu ibara ry’umuhondo mugihe hagati ya 25% na 50% uba uri mu ibara ry’ikijuju naho munsi ya 25% uba uri mu mutuku.
Ati “ Gakenke rero muri rusange bari mu ibara ry’umuhondo ni ukuvuga ngo bari hagati ya 50 na 75 bikaba bisaba ko bongeramo imbaraga kugirango bazagere ku rwego abaturage bavuga ko bishimye ibintu bakorerwa kandi ari byiza”.
Oswald Nsengimana, ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gakenke, avuga ko ubu bushakashatsi bubabereye indorerwabo yo kumenya uko bahagaze kuko bamenye icyo abaturage babanenga nibyo babashima.
Gusa ariko Nsengimana akomeza avuga ko nyuma yo kubona aho bafite intege nke bagiye kuhongera imbaraga kugirango umuturage abone serivise nziza kandi imunogeye ariko by’umwihariko nuwo muturage akagira uruhare rukomeye cyane muri serivise zose zimuhabwa.
Maria Mukagatare, umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari ka Busoro mu Murenge wa Ruli, avuga ko nubwo beretswe byinshi kubijyanye no kugeza serivise nzinza kubaturage hari zimwe mumbogamizi zituma bitagerwaho neza nkuko byifuzwa.
Ati “ ibibazo usanga duhura nabyo ni ibijyanye n’imyumvire itandukanye kubaturage hamwe n’abayobozi kuburyo usanga bidindiza kugera kuri serivise nziza”.
Deocracy Turikumana nawe, ni umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko avuga ko kuba abaganga n’abaforomo batarahugurwa kubijyanye na serivise bituma serivise zidashimishije zikigaragara mubijyanye n’ubuzima.
Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa 2 mu ntara y’amajyaruguru mugutanga serivise nyuma ya Burera kari no mu Turere 5 twa mbere ku rwego rw’igihugu.