Umuhango wo kwibuka abapasitoro b’abadivantisite n’imiryango yabo wabaye tariki ya 25/05/2014, watangijwe n’urugendo rwahereye muri Koreji y’abadivantisiti ya Gitwe.
Nyuma yo gutangira urugendo rwavaga aho aba bapasitoro bari bafungiranywe berekeza mu Nkomero mu cyahoze ari Komini Murama, uru rugendo rwo kwibuka rwerekeje ku rwibutso ruri ku marembo ya Koreji Adivantisiti ya Gitwe aho abapasitoro bishwe baruhukiye.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Gitwe, ahashyinguwe aba bapasito n’imiryango yabo bagera kuri 83, abitabiriye uyu muhango bakurikiranye ijambo ry’uwaje ahagarariye Umuyobozi w’Itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda Ntakirutimana Issacar watangiriye ku mateka yaranze itorero mu gihe cya Jenoside aho yagaragaje ko bamwe mu bayoboke b’iri torero bitwaye nabi.
Aho yatanze ingero za bamwe mu bapasitoro n’abakuru b’amatorero bagize uruhare muri Jenoside bashishikariza abayoboke b’itorero kwijandika mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu ijambo ry’uhagarariye imiryango y’abibuka ababo biciwe I Gitwe, Muzehe Jimmy yashimiye abantu baje gufata mu mugongo abarokotse, aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kuzabaha ubutaka bwo kwaguriraho urwibutso rushyinguwemo abapasitoro, asaba n’itorero ko inzu abapasitoro bari barimo mbere yo kwicwa yagirwa urwibutso rwerekana aho bavanywe.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyentwali Alphonse wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo rye yagarutse ku mateka ya Jenoside aho yibanze ku bishwe mbere ya Jenoside batigeze bitwa ko bakorewe Jenoside cyangwa ngo abarokotse icyo gihe bitwe abacitse ku icumu rya Jenoside, kuri we yavuze ko byari nko gupfuna ugasiga igikuta.
Munyentwali Alphonse yasabye abapasitoro n’abandi bakuru b’amadini ko aho gushishikariza abayoboke babo ngo bihane cyangwa ngo bicuze, abapasitoro nabo bagomba kwishyira hamwe n’abayoboke babo bakicuza, kugirango nabo babarebereho.