Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Abaturage bagaragaje akamaro ka “community policing” binyuze mu bihangano.

$
0
0

Abitabiriye amarushanwa

Abitabiriye amarushanwa

Binyuze mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo yabaye uri kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/05/2014 ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bwa community policing mu kurwanya ibyaha”, abaturage b’akarere ka Nyamagabe bagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’abaturage na polisi y’igihugu mu gucunga umutekano.

Muri aya marushanwa yitabiriwe n’abaturage b’ibyiciro byose ariko higanjemo urubyiruko, buri murenge wagombaga guhagararirwa n’umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe mu ndirimbo ndetse no mu mivugo, gutanga amanota bikaba byashingirwaga ku kubahiriza insanganyamatsiko, gukoresha ikinyarwanda cyiza, injyana nziza, kuba igihangano ari umwimerere, gifatika vuba kandi umuhanzi ntarenze igihe giteganijwe amurika igihangano cye.

kuba igihangano ari

Abitabiriye amarushanwa

Abamuritse ibihangano byabo bagarutse ku ruhare abaturage bagira mu guha inzego z’umutekano by’umwihariko polisi y’igihugu amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, gucunga amarondo, kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge banasaba ko byakongerwamo ingufu, ndetse banakomoza ku bufatanye hagati ya polisi y’igihugu n’abaturage mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda n’ibindi.

Muri buri cyiciro cy’amarushanwa hagiye hagaragazwa batatu bahize abandi mu guhanga no kumurika ibihangano byabo, ariko umwe muri buri cyiciro akaba ariwe uzajya guhagararira akarere ku rwego rw’intara.

Mu mivugo akarere ka Nyamagabe kazaserukirwa na Rwasibo Joseph wo mu mirenge wa Kamegeri wahize abaturutse mu yindi mirenge, naho mu ndirimbo hakazajyenda uwitwa Karemangingo Callixte nawe wo mu murenge wa Kamegeri.

Ababaye aba mbere basabwe kurushaho kunoza ibihangano byabo kugira ngo bazabashe guhesha ishema akarere ka Nyamagabe imbere y’utundi turere two mu ntara y’amajyepfo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>