Inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19/05/2014, yasabye abayobozi bose kuva ku rwego rw’umurenge kugeza mu mudugudu ndetse n’abaturage batuye uyu murenge ko bagomba kurushaho kuba maso kugira ngo hatagira ubameneramo agahungabanya umutekano, by’umwihariko buzuza neza ikayi y’umudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yatangaje ko kugeza ubu, umutekano wifashe neza mu murenge wa Kigabiro kimwe n’ahandi mu karere ka Rwamagana ariko ngo bakaba bagomba kuba maso kugira ngo hatazagira ubona aho amenera ashaka kuwuhungabanya.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’utugari, ab’imidugudu ndetse n’abayobozi b’ibimina bya Mutuelle de Santé bagera ku 198, bibukijwe ko bagomba guharanira ko amakayi y’imidugudu yashyizweho yuzuzwa neza kugira ngo umuntu wese winjiye mu mudugudu ajye yandikwamo n’ikimugenza, kandi nataha bimenyekane kugira ngo hirindwe abantu bashobora kubaho nk’inzererezi barangiza bagahungabanya umutekano.
Iyi nama kandi ngo yabaye n’umwanya wo kugira ngo abaturage bibukiranye ko ari bo ba mbere bakwiriye kubungabunga umutekano ndetse abayobozi bagasabwa kuba maso birinda ko hari uwakwinjira mu bikorwa bibi byo guhungabanya umutekano nk’uko mu minsi ishize, hari ibice bimwe na bimwe byagiye bigaragaramo abayobozi bijanditse mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro yatanze ubutumwa bw’umwihariko ku baturage bw’uko bakwiriye kumenya ko umutekano nyawo wubakira ku muturage, bityo buri muturage akaba akwiriye kumenya umutekano we ku giti cye ndetse no kuba ijisho rya mugenzi we. ibi kandi ngo bikaba bijyana n’zindi ngamba zitandukanye zijyanye no kwita ku buzima n’imibereho myiza, nko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bagire icyizere cy’ubuzima no kwivuza.
Abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze z’umurenge wa Kigabiro bongeye kwibutswa ko bagomba gutanga amakuru ku gihe, igihe bakeka icyahungabanya umutekano kugirango gisuzumwe ndetse kibe cyakumirwa hakiri kare.