Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2014, mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi habereye inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Karongi yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mirenge ya Mubuga na Gishyita, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’inzego z’umutekano muri ako karere maze ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu mu Karere ka Karongi busaba inzego z’ubuyobozi cyane cyane abayobozi b’imidugudu gukoresha imbaraga bafite za Community Polising, inkeragutabara na Local Defense mu kwicungira umutekano.
Mu Kiganiro yise uruhare rwa Community policing mu gucunga umutekano mu midugudu, Spt Dieudonne Rwangombwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi, yatangiye yigisha abaturage bo mu Mirenge ya Mubuga na Gishyita slogan y’umutekano cyangwa amagambo y’ubutumwaremezo bw’umutekano muri ako Karere. Muri ayo magambo utera akaba agita ati “Mugire umutekano!” abandi bakamusubiza bagira bati “Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, akumira icyaha kitaraba, atangira amakuru ku gihe.”
Muri iyi nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Karongo ariko yahuje imirenge ya Gishyita na Mubuga, Spt Dieudonne Rwangombwa, yasabye abayobozi b’imidugudu gukoresha imbaraga bafite zaba iza community policing, inkeragutabara na Local Defense mu kwicungira umutekano. Aha yagize ati “Bya buri gitondo cyangwa n’ikindi gihe mugomba kujya mukora inama makareba ibibazo biri hariya iwanyu mu kareba uko mwabikemura.” Aha Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi akaba yababwiraga atunga cyane cyane ibibazo bijyanye n’abanywi b’ibiyobyabwenge, ibirara ndetse n’abakora ihohotera ryo mu ngo.
Uyu muyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi, yabasabye kandi abayobozi b’imidugudu kugabanya ingo zigize umudugudu abagize community policing ku buryo buri wese azaba afite ingo ashinzwe kugenzuramo umutekano. Yagize ati “Twebwe dushaka kugabanya umuruho w’abayobozi b’imidugudu.” Ibi yabivugaga atanga urugero nko ku mudugudu waba ufite ingo ijana aho basanze muri batanu bagize Community Policing buri wese yajya aba ashinzwe umutekano w’ingo makumyabiri. Ibi ngo bikaba byakoroshya akazi kuko buri wese yajya aha umukuru w’umudugudu raporo y’uko umudugudu wifashe mu ngo ashinzwe noneho umukuru w’umudugudu na we akayitanga mu nzego zimukuriye atiriwe azizenguruka muri izo ngo wenyine.
Spt Rwangombwa ariko akaba yongeye no kubibutsa ko bagomba gukoresha izo mbaraga n’ubushobozi bafite mu gukumira umwanzi waba ashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu dore ko ngo iyo mirenge iri ku mupaka n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gihugu kikaba gifatwa nk’indiri ya FDRL bivugwa ko ngo yaba ishaka gutera u Rwanda.
Naho Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, we akaba asanga kugirana inama nyinshi n’abaturage byegereza abaturage ubuyobozi bikabatanya n’uwashaka kubayobya uwo ari we wese. Kayumba Bernard agira ati “Inama nk’izi ngizi ndetse n’izindi zitandukanye tujya dukora haba iz’abaturage muri rusange, haba n’iz’ibyiciro nk’ibingibi twahuye na byo, haba n’izindi nama tujya dukora ku buryo butaguye muri aka karere nazita nk’urukingo kugira ngo umuturage n’umuyobozi bajye bahura bumva ibintu kimwe kandi ari abafatanyabikorwa”.
Imirenge ya Mubuga na Gishyita yo mu Karere ka Karongi akaba ari imwe mu mirenge ine y’karere ka Karongi ihana imbibe n’Ikiyaga cya Kivu ndetse n’igihugu cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse ibikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yise ibikorwa by’umurengwe w’umutekano nk’ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi by’urugomo bidakabije, ngo akaba nta bindi bibazo by’umutekano bidasanzwe bigaragara muri ako karere. Cyakora ariko, uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi akaba asaba abaturage gukomeza kuba maso bitewe n’imiterere y’aho batuye.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’imidugudu, abashinzwe Community Policing mu midugudu, inkeragutabara, aba Local Defense, abagize sosiyete sivili, abayobozi b’utugari tugize imirenge ya Mubuga na Gishyita, abayobozi b’iyo mirenge ndetse n’Ubuyobozi bw’ Akarere ka Karongi n’ubwa polisi n’ingabo muri ako karere.