Hatagize igihinduka, guhera ku itariki ya 5 kugeza kuya 7 Kanama,2012 abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye bazagira igihe cyo kumurikira ababishaka bose ibijyanye n’ibikorwa byabo.
Ubundi, abafatanyabikorwa bafasha Akarere ka Huye mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kwesa imihigo aka Karere kaba kahize. N’ubwo hari ibikorwa by’abafatanyabikorwa bigaragara mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imiyoborere myiza, ibyinshi mu bikorwa byabo byunganira Akarere mu bijyanye n’imibereho myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ati “iri murikabikorwa riteganywa rifite akamaro cyane kuko rizatuma abaturage barushaho kumenya ibyo aba bafatanyabikorwa bakora, dore ko akenshi biba ari ibikorwa bifatika, bifitiye akamaro Akarere kabo”.
Kayitare Leon Pierre, umunyamabanga uhoraho w’inama y’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, avuga ko ubusanzwe abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye bagera kuri 90. Ngo barizera ko byibura iri murikabikorwa rizitabirwa byibura n’abagera kuri 50.
Akenshi aba bafatanyabikorwa baba bakorera mu turere dutandukanye. Mu kwerekana ibikorwa byabo, nta mupaka. Bazagaragaza n’ibyo bakorera mu tundi Turere tutari aka Huye.
Google+