Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rubavu : abagura ibyibano barahagurukiwe

$
0
0
m_Rubavu  abagura ibyibano barahagurukiwe

ACP Gilbert Gumira umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba

Nyuma yo gufata abasore icyenda bari basanzwe mu bikorwa byo kwiba ibikoresho byo mu ngo bakabigurisha bamwe mubaturage n’abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba ACP Gilbert Gumira aburira abasanganywe umuco wo kugura ibyibano kubihagarika.

Ubwo ACP Gilbert Gumira agaragaza abasore icyenda bari barayogoje umujyi wa Gisenyi biba ibikoresho byo mu rugo, mu mazu y’ubucuruzi yatangaje ko hari ingamba zikarishye zafashwe kubakora ubu bujura hamwe nababatuma nkuko byatangajwe n’abafashwe bavuga ko hari abacuruzi babatuma kwiba ibintu ngo babibagurire.

Kwizera Isaa uzwi ku izina rya Fils kimwe na  Nkurunziza  uzwi ku izina rya  Ali Baba  hamwe n’abandi bafatanywe batanu bakoranaga ubujura buciye icyuho bibanda ku bikoresho nka Television, imashini zitandukanye n’amaradio, bamwe muribo bavuga ko hari abacuruzi babatumaga kwiba ariko bumva bashaka kubivamo.

Mu gihe mu Rwanda hagaragara umubare w’urubyiruko rudafite akazi bamwe bahitamo gushaka gukira vaba batavunitse bakiyahura mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, gukora ubujura bujice icyuho, uburaya no kwiba insinga z’amashanyarazi, ibitagurishijwe mu Rwanda bijyanwa mu mujyi wa Goma naho ibindi bikavanwa Goma bigacuruzwa Gisenyi harimo amatelefoni n’ibindi bikoresho bitagoye kwambukana.

ACP Gilbert Gumira avuga ko abanyarwanda bagombye kugira umuco wo kwigira ariko batagendeye mu ndonke zidasobanutse kuko ababifatirwamo bahanwa n’amategeko, akaba asaba abagura ibyibano kubihagarika ahubwo bakagura ibintu bazi aho byavuye naho ubundi amategeko azabageraho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>