Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Burera: Abayobozi barasabwa kuba hafi y’abaturage bayobora

$
0
0

Burera Abayobozi barasabwa kuba hafi y’abaturage bayobora

Minisitiri w’ubutegetsi w’igihigu, Musoni James, arasaba abayobozi bo mu karere ka Burera kuba hafi y’abaturage bayobora kugira ngo hatagira ubashyiramo ibihuha bityo ntibakomeze inzira y’iterambere.

Ubwo, tariki ya 29/04/2014, Minisitiri Musoni yasuraga akarere ka Burera akagirana ikiganiro n’abagize inteko y’abaturage y’ako karere, yavuze ko mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye abayobozi ndetse n’abaturage bagomba guhora iteka bari maso.

Agira ati “Kugira ngo dukomeze iyo ntambwe y’iterambere, cyane cyane ko hari ahantu hagiye hagaragara abafite imigambi mibi yo gusenya igihugu, tugomba guhora iteka turi maso, ntihagire akantu na kamwe katwisoba…”

Minisitiri Musoni akomeza asaba abayobozi gukomeza kuba hafi y’abaturage kugira ngo hatagira undi ubayobya.

Agira ati “…tugakomeza kuba turi hafi y’abaturage, tukabegera, ntihagire umuntu ubashyiramo ibihuha, kugira ngo tugume kuri wa murongo w’iterambere.”

Akomeza abwira kandi abanyaburera ko mu rwego rwo gukomeza gutera indi ntambwe igana ku iterambere rirambye bagomba gutekereza bugari.

Agira ati “Burera ifite amahirwe yo gutera imbere, tugomba wishakamo ibisubizo, tugashaka uko dutera imbere.”

Benshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi. Aho bahinga ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibigori. Ibyo bihingwa bitanga umusaruro mwinshi muri ako karere bityo bakihaza mu biribwa kandi bagasagurira n’amasoko.

Akarere ka Burera gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibyo bituma abanyaburera bitabira ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Minisitiri Musoni asaba abayobozi bo muri ako karere guhora hafi y’abo baturage kugira ngo iyo mirimo yose bakora bakiteza imbere itazahungabanywa n’umutekano muke ushobora guterwa umwanzi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>