Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buratangaza ko kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bizaba umwaka utaha wa 2015, ngo bizasanga aka karere gafite amateka yanditse ajyanye na jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere.
Nyuma y’uko iki cyifuzo kigaragajwe n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rwamagana, umuyobozi wako, Uwimana Nehemie akaba yadutangarije umwaka utaha wa 2015 bazibuka jenoside bafite amateka yanditse y’ibyahabereye.
Bwana Uwimana Nehemie asobanura ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo uyu mwaka wa 2014 uzarangire hamaze kwegeranywa amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere kugira ngo abantu bajye bibuka ariko hari inyandiko zifatika zigaragaza ibyahabereye.
Bwana Uwimana avuga ko akarere ka Rwamagana gafite amateka akomeye kuri jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga ibihumbi 80 bishwe, maze akavuga ko ari ngombwa ko ayo mateka yandikwa kugira ngo abayazi batazasaza batayatanze.
Akarere ka Rwamagana gafite amateka rusange y’uko jenoside yakorewe Abatutsi yahamaze iminsi mike ariko igahitana Abatutsi benshi kuko kuva ku itariki 7/04/1994 kugeza tariki ya 20/04/1994, ubwo Ingabo zahoze ari iza FPR zafataga aka karere zikakabohora, hari hamaze kwicwa Abatutsi basaga ibihumbi 80.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste, avuga ko abarokotse jenoside bifuza ko aya mateka yandikwa kugira ngo atazibagirana, bityo abana b’u Rwanda n’Abanyarwamagana by’umwihariko, bajye babasha kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere.
Kugeza muri izi mpera z’ukwezi kwa Mata 2014, ngo biracyari mu ntangiriro ariko hari abantu bamaze kuboneka bemera kuzafasha mu gukusanya no kwandika ayo makuru, bityo ngo hakaba hasigaye kureba ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo muri buri murenge n’akagari haboneka abantu baho bazi neza amateka ya jenoside yahabereye kugira ngo bazatange amakuru y’impamo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ndetse n’ubwa IBUKA ku rwego rw’aka karere busaba abaturage kuzagira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru nyayo agaragaza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by’aka karere ka Rwamagana.