Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/08/2012, abagize inama y’umutekano yaguye basabwe kurushaho gukaza ingamba zafashwe mu guhangana n’inkongi y’umuriro hirya no hino mu karere, kubera ko hari aho zatangiye kugaragara.
Mu nama y’umutekano iherutse guterana mu kwezi kwa karindwi hari hafashwe ingamba zitandukanye nko kwegera abaturage bagasobanurirwa uko bakwiye kwitwara ngo birinde impanuka y’umuriro, kumenya abakora imirimo ishobora gutera inkongi mu mashyamba bakanakurikiranwa umunsi ku wundi, n’izindi zitandukanye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yatangarije abari mu nama yo kuri uyu wa kabiri ko ingamba zafashwe zatanze umusaruro kuko hatabaye impanuka z’inkongi y’umuriro nyinshi, ariko ngo barasabwa gukaza ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba ndetse hagafatwa n’izindi zikaze kugira ngo inkongi zitangiye kugaragara hirya no hino zitazaba icyorezo.
Inkongi z’umuriro zimaze kugaragara mu mirenge itandukanye yo muri aka karere, iya nyuma yagaragaye hagati y’umurenge wa Ruharambuga na Bushekeri ikangiza ubuso bungana na kimwe cya kabiri cya hegitare (1/2 ha) tariki ya 20/08/2012 iturutse ku bavumvu bari bari guhakura, ariko abaturage bafatanije n’inzego zitandukanye bagatabara bakahazimya.
Google+